RFL
Kigali

Mu Bwongereza habaye umwuzure w’inzoga! Ibyaranze iyi tariki mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/10/2024 8:30
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 17 Ukwakira ni umunsi wa 291 mu igize umwaka, hasigaye 75 ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Soline.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1800: U Bwongereza bwatangiye gukoloniza igice cyari gisanzwe gikolonizwa n’u Budage cyitwa Curaçao.

1806: Umwami w’Abami Jacques I muri Haiti, uzwi cyane nk’umwe mu bazanye impinduka muri iki gihugu, yishwe kuri iyi tariki.

1814: Umwuzure w’inzoga wagaragaye mu Bwongereza mu Mujyi wa London biturutse ku iturika ry’ibijerikani byarimo izo nzoga. Nyuma y’uko bisandaye, inzoga yateje umwuzure waje kugeza ubwo uhitana abantu icyenda.

1912: Mu ntambara ya Mbere yiswe Balkan War, ibihugu bya Bulgaria, u Budage na Serbia byatangaje ko bigiye kugaba ibitero ku bwami bwa Ottoman ndetse na Montenegro.

1956: Umwamikazi Elisabeth II w’u Bwongereza yafunguye ku mugaragararo uruganda rukora ibijyanye na nuclear mu rwego rw’ubucuruzi; rwafunguriwe ahitwa Sellafield muri Cumbria.

1966: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa New York, isiga ihitanye abantu 12 bashinzwe kuzimya inkongi. Iyi ni yo mpanuka yari ihitanye abantu benshi mbere ya tariki 11 Nzeri 2001.

1966: Botswana na Lesotho byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1973: Ibihugu biri mu muryango w’ibihugu bicukura Peteroli uzwi ku izina rya OPEC byafatiye ibihano byo kugurisha peteroli yabyo ku bihugu byo ku Mugabane w’u Burayi bitewe n’uko byashyigikiye Israel mu ntambara yo kurwanya Syria.

1979: Umubikira wo mu Buhinde witwa Mama Tereza w’i Calcutta yagenewe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.

1989: Umutingito uri ku gipimo cya 7,1 ku bipimo bya Richter yibasiye San Francisco, usiga uhitanye abantu 57 ako kanya, abandi batandatu baza gupfa nyuma.

1998: Kuri Delta Niger muri Nigeria, uruhombo rwa peteroli rwarasandaye ruhitana abagera ku 1200.

2010: Mary MacKillop yashyizwe mu batagatifu, aba umutagatifu wa mbere ukomoka muri Australia.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1973: Andrea Tarozzi umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Butaliyani.

1990: Paolo Campinoti, ukomoka mu Butaliyani.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

532: Papa Boniface II.

1978: Giovanni Gronchi wabaye Perezida w’u Butaliyani.

1998: Joan Hickson, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu Bwongereza.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND