Umuco nyarwanda wagabanyaga imirimo, aho abagore bagiraga imirimo bagenewe n’abagabo bakagira iyabo ariko bikazana ubusumbane, aho umugore yasubizwaga inyuma, ariko uyu munsi u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi no muri Afurika mu guteza imbere uburinganire.
Leta y’u Rwanda yashyize
imbaraga ku iterambere ry’umugore no kwimakaza ihame ry’uburinganire
n’ubwuzuzanye, byatumye abagore bitinyuka bagaragaza ko na bo bashoboye. Imwe
mu mirimo yari yarihariwe n’abagabo, nabo btangira kuyikora.
Nyuma
ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimwe mu bikorwa by’ingenzi Leta y’u
Rwanda yashyizemo imbaraga ni uguteza imbere uburinganire hagati y’abagabo n’abagore.
Mu 1995, u Rwanda
rwashyize umukono ku masezerano agamije guteza imbere uburenganzira bw’abagore
yasinyiwe i Beijing mu Bushinwa.
Ibi byakurikiwe n’ingamba
zitandukanye zirimo gushyiraho Minisiteri yihariye ifite mu nshingano zayo
gukurikirana uburinganire.
Hashyizweho gahunda
zigamije guteza imbere uburezi bw’abakobwa, havugururwa amategeko ku mitungo
n’ibindi byinshi, byose bigamije guteza imbere uburinganire.
Ubwo yari mu Nteko
Rusange ya 63 y’Umuryango w’Abibumbye muri Nzeri 2008, Perezida Paul Kagame
yavuze ko u Rwanda rwahisemo guteza imbere uburinganire kuko ari intwaro
y’iterambere.
Yagize ati: “Twemera ko usibye no kwimakaza ihame
ry’uburinganire mu gihugu cyacu, iyi ari n’imbarutso y’iterambere rituganisha
ku kugera ku cyerekezo cyacu cyo kubaka u Rwanda rwa bose, rutekanye kandi
rurangwa na demokarasi.”
Mu ntangiriro z’uyu
mwaka, i Kigali hatangirijwe Ihuriro Nyafurika ry’Abagore bari mu mirimo
y’ingufu z’amashanyarazi, hagaragazwa ko nabo bafite uruhare rukomeye mu
iterambere ry’uru rwego n’igihugu muri rusange.
Umunyamabaganga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu, Eng.Uwase Patricie ubwo yatangizaga iri huriro ryiswe Women in Energy Network-Africa, yagaragaje ko uruhare rw’abo bagore ari ingenzi mu iterambere.
Iryo huriro ryagaragaje ko
kugeza ubu abagore bari hagati y’icyenda na 13 % bari muri iyi mirimo kandi
bahembwa make ugereranyije n’abagabo.
Eng Uwase Patricie
yagaragaje ko hari ibiri gukorwa n’u Rwanda bigamije kuzamura umubare w’abagore
muri uru rwego.
Ati: “Ni ihuriro rishaka
ko tugira abagore bari mu rwego rw’ingufu bahura mu rwego rwo kubashakira
ubufasha bukwiriye bubahuza n’abandi kugira ngo umugore wese uri muri uru rwego
ntatakare, ndetse barusheho kuzamuka mu ntera bagera aho bayobora imishinga
minini.”
Umuyobozi wa Banki y’Isi
ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Afurika y’Amajyepfo n’Uburasirazuba,
Fowzia Hassan, yavuze ko intego z’iterambere rirambye zitagerwaho mu gihe
hakiriho iki cyuho cy’abagore muri uru rwego.
Ati: “Kugira ngo intego
z’iterambere rirambye zigerweho mu rwego rw’ingufu ntabwo byakunda mu gihe
igice kimwe cy’ingenzi mu bwenge kandi cy’imbaraga gihejwe. Nibyo koko ni
ukugabanya icyuho ariko ni ingenzi cyane kuzana abagore muri uru rwego
rw’ingufu kugira ngo imbaraga zose ibihugu bifite zegeranywe”.
Mu Rwanda abagore bari
muri uru rwego rw’ingufu bagera kuri 5% nk’uko bigaragara muri raporo urwego
rushinjwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore mu
iterambere ry’igihugu (GMO).
Raporo ya 2023 ku cyuho
cy’uburinganire ku Isi yakozwe na World Economic Forum yashyize u Rwanda ku
mwanya wa 12 ku Isi mu bihugu byagerageje kugabanya iki cyuho.
Byumwihariko, guteza
imbere ihame ry’uburinganire mu nganda byatumye umusaruro wiyongera ku rwego
rushimishije, binatuma ubuziranenge bw’ibyo bakora bijya ku rwego rushimishije.
Imibare y’umwaka ushize
igaragaza ko abagore bari mu mirimo y’ubwikorezi bukoresha imodoka
n’amapikipiki muri rusange ni 3.2% mu gihe abagabo ari 96.8%. Mu mirimo ya
tekinike abagore bayikora ni 17.9% mu gihe abagabo ari 82.1%.
Mu mirimo y’ubwubatsi
abagore bayirimo ni 14% naho abagabo ni 86%. Mu bucukuzi abagore bari muri uwo
mwuga ni 12.8% abagabo bakaba 86.2%. Mu ikoranabuhanga abagore ni 38% mu gihe
abagabo ari 63%.9.
TANGA IGITECYEREZO