Kigali

Kiliziya Gatolika yabonye Papa mushya! Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/10/2024 7:21
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 16 Ukwakira ni umunsi wa 290 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 76 uyu mwaka ukagera ku musozo.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihihiza Mutagatifu Thérèse de Jésus na Judith.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1916: Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Margaret Sanger yashinze ibitaro bya mbere by’ababyeyi byo kuboneza urubyaro yise Planned Parenthood.

1923: Hashinzwe kompanyi izwi cyane nka Walt Disney Company ku bufatanye bwa Walt Disney n’umuvandimwe we Roy Disney.
Iyi kompanyi yashinzwe imeze nk’igamije gutunganya ibishushanyo bigenda (cartoon/dessins animés). Ni imwe mu makompanyi afite ibigo by’itangazamakuru byinshi binyuranye birimo za televiziyo, amaradiyo n’ibyandika. Yashingiwe i Los Angeles muri California.

1940: Uwitwa Benjamin O. Davis Sr. yabaye Umunyamerika wa mbere ufite inkomoko ku mugabane w’ Afurika wahawe ipeti rya Jenerali mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1945: Mu Mujyi wa Québec mu gihugu cya Canada hashinzwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa n’ubuhinzi (Food and Agriculture Organization/FAO), iri shami ryashingiwe.

1949: Hafunguwe imigenderanire hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete na Repubulika Iharanira Demokarasi y’u Budage.

1951: Liaquat Ali Khan wari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yiciwe ahitwa Rawalpindi.

1962: Hatangiye inkundura y’ibibazo bijyanye n’ibisasu bya za misile hagati ya Cuba na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1975: Rahima Banu, umwana wari ufite w’imyaka ibiri y’amavuko wabarizwaga mu gace ka Kuralia mu gihugu cya Bangladesh, niwe muntu wa nyuma wamenyekanye wagaragayeho indwara ya smallpox.

1975: Karol Józef Wojtyła yatorewe kuba Papa wa Kiliziya Gaturika ku izina rya Papa Yohani Pawulo wa II asimbuye Papa Yohani Pawulo wa I.
Niwe mupapa uza kumwanya wa kabiri ku rutonde rw’ababaye abashumba ba Kiliziya Gatolika bayiyoboye igihe kirekire.

1978: Wanda Rutkiewicz yabaye umugore wa mbere wo ku mugabane w’u Burayi washoboye kugera ku gasongero k’umusozi wa mbere muremure ku isi wa Everest.

1984: Desmond Tutu, uwihaye Imana wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo warwanyije bikomeye ivangura rishingiye ku ruhu mu gihugu cye yahawe Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel.

1998: Augusto Pinochet wahoze ayobora igihugu cya Chili ufatwa nk’umunyagitugu yaterewe muri yombi mu gihugu cy’u Bwongereza mu Mujyi wa London bisabwe n’igihugu cya Espagne kuko yashinjwaga ibyaha byo kwica.

2006: Muri leta ya Hawaii habaye umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 6,7 ku rwego rwa Richter. Uyu mutingito wangije ibintu byinshi uteza inkangu ahatari hake, netse bigera ubwo ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Honolulu gifungwa.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1914: Mohammed Zahir Shah wo mu gihugu cya Afganistan.

1947: Bob Weir, umunyamuziki wo muri Amerika.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2006: Valentín Paniagua Corazao, wahoze ayobora igihugu cya Peru.

2007: Barbara West, umwe mu barokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND