Tariki ya 15 Ukwakira ni umunsi wa 288 w’umwaka ubura iminsi 77 ngo ugere ku musozo.
Ibintu
biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu
munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu
mateka y’isi.
Bimwe
mu byaranze iyi tariki mu mateka y’Isi:
879: Boson yabaye umwami
wa Bourgogne.
1894: Jenerali Mercier,
wari Minisitiri w’intambara mu Bufaransa yategetse ko kapitene Alfred Dreyfus
afungwa nyuma yo kuvugwaho kumenera amabanga y’igisirikare cy’iki gihugu
Abadage. Ibi byakozwe bahereye ku nyemezabwishyu yabonetseho umukono we muri ambasade
y’Abadage i Paris.
1948: Shigeru Yoshida
yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani.
1964: Alexis Kossyguine
yabaye perezida w’inama y’abaminisitiri mu Busuwisi
1970: Anouar el-Sadate yabaye perezida wa Misiri.
1979: Benedikt Gröndal
yabaye Minisitiri w’Intebe wa Islande.
1987: Muri Burkina Faso
habaye ihirikwa rya Perezida wari uriho.
2003: Ilham Aliev
yatorewe kuyobora Azerbaïdjan.
2012: Alvin Roth na Lloyd
Shapley bahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu icungamutungo.
Bimwe mu bihangange
byavutse kuri iyi tariki:
1844: Friedrich
Nietzsche, umufilozofe ukomoka mu Budage.
1915: Yitzhak Shamir,
umunyapolitiki ukomoka muri Isiraheli.
1917: Arthur Schlesinger,
Jr., umunyamateka ukomoka muri Amerika.
1968: Didier Deschamps, Umufaransa
wabaye umukinnyi ukomeye mu mupira w’amaguru ubu akaba ari umutoza wawo.
1971: Andy Cole, umukinnyi
w’umupira w’amaguru w’Umwongereza.
1977: David Trezeguet,
umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Bufaransa warase penaliti ya nyuma yatumye iki
gihugu kidatwara igikombe cy’Isi muri 2006. Kuri uyu mukino Zidane yahawemo
ikarita itukura amaze gukubita Materazzi umutwe mu nda avuga ko amututse ku
babyeyi be na mushiki we.
1988: Mesut Özil,
umukinnyi wa footbal ubica bigacika ukomoka mu Budage.
2020: Ikipe ya Mukura
Victory Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka ine y’ubufatanye n’uruganda rwa
Masita rwo mu Buholandi rwagombaga kuzajya ruyambika rukanayiha ibindi
bikoresho.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
1389: Papa Urbain VI
1582: Thérèse wa Ávila,
umutagatifukazi wamenyekanye cyane kubera kwitangira abakene.
1934: Raymond Poincaré,
wabaye perezida w’u Bufaransa.
1945: Pierre Laval, wabaye
Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.
1987: Thomas Sankara, ufatwa nk’intwari ya Afurika wanabaye perezida wa Burkina Faso.
TANGA IGITECYEREZO