RFL
Kigali

Ntiyari atekanye! Julia Fox yicujije igihe gito yakundanye na Kanye West

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:14/10/2024 13:12
0


Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, Julia Fox, wakanyujijeho na Kanye West, yagarutse ku bihe bitari byiza yagiranye nawe anavuga ko ubwo yakundanaga n'uyu muraperi yumvaga adatekanye.



Julia Fox yabwiye ikinyamakuru ‘The Times’, ko igihe gito yakundanye na Kanye West akicuza kuko ari cyo gihe yumvaga adatekanye, kuko atigeze na rimwe yifuza ko ubuzima bwe bw’urukundo bwajya mu itangazamakuru.

Uyu mugore kandi yanavuze ko ubwo yakundanaga n'uyu muraperi yahoraga amubwira ko ashaka ko yamusinyira 'NDA' amasezerano atamwemerera kugira icyo atangaza mu biba hagati yabo. Aya masezerano akunze gukoreshwa cyane n'ibyamamare byo muri Amerika.

Yanavuze kandi ko uretse kuba yumvaga adatekanye akiri kumwe na Kanye, ngo uyu muraperi yakundaga kunenga imiterere ye cyane cyane amabere ye aho yamusabye ko yakoresha 'Plastic Surgery' akayongeresha maze akabimwishyurira.

Fox na Kanye West bakundanye kuva mu Ukwakira 2021 kugeza muri Werurwe 2022, nyuma y’uko Kanye West atandukanye n’uwahoze ari umugore we babyaranye Kim Kardashian.

Mu gitabo Julia Fox yasohoye mu 2023 akagiha izina rya ‘Down the Drain’, niho yavuzemo ko igihe yakundanye na Kanye West ari cyo gihe yumvishe abangamiwe kandi adatekanye ndetse yumva ari mu mwanya atagakwiye kuba arimo.

Nyuma y’uko bombi batandukanye, Kanye West yahise akundana n’umunyamideli wo muri Australia Bianca Censori baje kubana mu ibanga rikomeye mu Ukuboza 2022 kugera magingo aya nubwo bijya bivugwa ko batabanye neza.

Julia Fox wakundanyeho na Kanye bambara bidasanzwe yavuze ko yicuza gukundana nawe

Fox yavuze ko yumvaga adatekanye ubwo yakundanaga na Kanye West

Julia kandi yahishuye ko Kanye West yamuhaye amafaranga yo kwiyongeresha amabere akabyanga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND