Kiyobe Chantal wamamaye mu Ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagore, yagiye muri Kenya Authority Ports Basketball yomuri Kenya.
Kuri iki cyumweru nibwo amakuru yamenyekanye
ko Kiyobe Chantal wakiniraga Twende Wemens Basketball Club yo muri Kenya
yerekeje muri Kenya Authority Ports.
Aho muri Kenya ikipe ya Kenya Authhoroty
Ports ibaye ikipe ya Gatatu Kiyobe akiniye cyane ko yanyuze mu makipe nka
Twende Basketball ndetse na Zetech Sparks Basketball.
Ikipe Kiyobe yagiyemo ni ikipe ikomeye cyane muri Kenya, imaze
kwegukana Igikombe cya Shampiyona inshuro 12. Uretse kuba Kiyobe akinira
amakipe yo muri Kenya, akunze kwifashishwa na REG WBBC mu Mikino Nyafurika.
Kiyobe ni umwe mu bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu,
aho aheruka kwifashishwa mu mikino y’amajonjora y’ibanze y’Igikombe cy’Isi
yabereye mu Rwanda.
Kiyobe Chantal ukinira ikipe y'igihugu ya Basketball mu bagore yagiye muri Kenya Authority Ports
kiyobe Chantal ajya afasha REG WBBC mu mikino Nyafurika
TANGA IGITECYEREZO