RFL
Kigali

OMS yakebuye abahagarika ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi bagirana n’u Rwanda kubera Marburg

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/10/2024 16:37
0


Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yavuze ko nta mpamvu yo guhagarika ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi n’u Rwanda kuko atari ingenzi mu guhashya Marburg.



Ibi yabikomojeho mu kiganiro Minisitiri w'Ubuzima Dr. Nsabimana Sabin yagiranye n'itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024.

Dr Brian Chirombo, yanenze abahagarika ingendo n’ibikorwa by’ubucuruzi bagirana n’u Rwanda kuko hari byinshi byakozwe mu guhashya virusi ya Marburg.

Ati “Ingamba zafashwe n’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo zirahagije. Icyemezo cyo guhagarika ingendo ntacyo cyafasha ahubwo gituma ubukungu bw’Igihugu burushaho kuzahara. 

Ibyo byemezo bigira ingaruka ku bukungu na sosiyete. Imibare ihari yerekana ko hari intambwe iri guterwa, turi kubona abantu bakira kandi ni gihamya ko biri kugenda neza.

Iyo abantu bakira ni gihamya ko abanduye bari kwitabwaho bikwiye. Ni icyorezo kibi cyane. U Rwanda si igihugu cya mbere cyagaragayemo iki cyorezo, bisaba igihe n’imbaraga mu guhangana nacyo.”

Muri icyo kiganiro kandi Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana yavuze ko u Rwanda rwakiriye dose 1000 z’inkingo za Marburg ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, kandi zizafasha u Rwanda gukomeza kwita ku bari ku ruhembe rwo gukurikirana abarwayi ba Marburg.

Yakomeje Ati “Hari ibipimo byiza byerekana ko imbaraga ziri gushyirwamo ziri gutanga umusaruro. Mu minsi itatu twapimye dusanga nta muntu ugaragaraho uburwayi, ni ikintu cyiza gitanga icyizere, ariko ntabwo byatuma twirara.”

Marburg yagaragaye mu Rwanda ku itariki ya 27 Nzeri 2024, imaze guhitana abantu 14, hakize 18, naho abayanduye bagera kuri 61, imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku wa Gatandatu tariki ya 12 Ukwakira 2024.

Dr.Brian Chirombo umuyobozi w'ishami rya OMS mu Rwanda yakebuye abahagarika ingendo n'ibikorwa by'ubucuruzi mu Rwanda kubera Marburg

Minisitiri w'Ubuzima Dr.Nsabimana, yavuze ko inkingo ziri gutanga icyizere ndetse ko mu gamba zafashwe zo kwirinda Marburg zigiye kuvugururwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND