RFL
Kigali

Nyuma yo kumurika Album, Pallaso yakomoje ku ndirimbo yakoranye na Bwiza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/10/2024 15:24
0


Umuririmbyi w’umunya-Uganda, Mayanja Pius wamamaye nka Pallaso, yatangaje ko ari mu mahitamo hagati ye na Bwiza Emerance [Bwiza] ajyanye n’indirimbo bagombaga gushyira hanze hagati y’ebyiri bakoranye mu mezi atatu ashize ubwo uyu mukobwa yari yagendereye igihugu cy’amavuko cye.



Yatangaje ibi mu gihe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 13 Ukwakira 2024, yakoze igikorwa cyo kumvisha abakunzi be n’itangazamakuru Album ye ya Gatanu yise “We Out Side".

Ni Album avuga ko idasanzwe kuri we. Kandi iriho indirimbo nka "Ababadewo", "Bwenkwagala", "Only You" yakoranye na Harmonize, "Bitandike" na Hozambe, 'Move on', 'Tokitya', 'Thank you Lord', 'Ashawo', 'Abakazi Abalungi' yakoranye na Jowy Landa ndetse na 'We Outside' yitiriye Album.

Iri muri Album Pallaso yari amaze igihe kinini ateguza abakunzi be n'abafana b'umuziki muri rusange. Ahanini bitewe n'imbaraga yashyize mu ikorwa ryayo na ba Producer bamuteye imbaraga mu ikorwa ryayo ndetse n'abahanzi bamushyigikiye.

Ushingiye ku bahanzi bakoranye, Harmonize niwe muhanzi Mukuru kandi ukomeye wakoranye n'uyu muhanzi. Mu birori bye byabaye kuri iki Cyumweru, Pallaso yumvikanishije ko umutima we unyuzwe n'imbaraga yashyize mu ikorwa rya Album ye.

Mu kiganiro yahaye umunyamakuru akaba n'umuhanzi, Nyarwaya Innocent [Yago] binyuze ku muyoboro we wa Youtube 'Yago Tv Show', Pallaso yavuze ko mu gihe asoje ikorwa rya Album ye y'indirimbo 10, ari kwitegura no gushyira hanze indirimbo yakoranye na Bwiza.

Izi ndirimbo zamamaze gukorwa mu buryo bw'amajwi (Audio). InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko zakozwe mu mezi atatu ashize, ubwo Bwiza yari mu gihugu cya Uganda mu bikorwa by'umuziki.

Pallaso avuga ko indirimbo zose yakoranye na Bwiza ari nziza, igisigaye ni uko uzahuza imbaraga n'uyu mukobwa hanyuma bagahitamo iyo bagomba guheraho ijya hanze.

Uyu muhanzi atangaje ibi mu gihe Bwiza nawe yamaze kurangiza ikorwa ry'indirimbo zigize Album ye, ndetse ari kwitegura gukora igitaramo cyo kuyimurika kizaba tariki 8 Werurwe 2024 mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

Uyu muhanzikazi amaze iminsi mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bibera mu Ntara zitandukanye ndetse ari kwitegura kuzaririmba mu gitaramo cya nyuma cy'ibi bitaramo kizabera muri Rubavu muri iki Cyumweru.

Pallaso yiyongereye ku bandi bahanzi Mpuzamahanga bamaze gukorana indirimbo na Bwiza. Kuko uyu mukobwa asanzwe afitanye indirimbo na Double Jay wo mu Burundi n’abandi.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yanagerageje gukorana indirimbo na Sheebah Karungi kandi ko igisigaye ariko uko bombi baha umurongo imikoranire yabo.

 

Pallaso yashyize ku isoko Album ye ya Gatanu yari amaze igihe ari gukoraho


Pallaso yatangaje ko yakoranye indirimbo ebyiri n’umuhanzikazi Bwiza


Pallaso yavuze ko na Bwiza bazahitamo indirimbo bazabanza gusohora

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ABABADEWO' YA PALLASO IRIMU ZIGIZE ALBUM YE NSHYA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND