RFL
Kigali

Amavubi mato yunze mu rya mukuru wayo , ibyo kujya mu gikombe cy'Afurika bisigara mu nzozi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:13/10/2024 21:09
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 yunze mu rya mukuru wayo atsindwa na Tanzania ibitego 3-0 mu imikino ya CECAFA U 20 yo guhatanira itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.



Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Ukwakira 2024 Saa Kumi n'Ebyiri kuri Azam Complex Stadium.

Umukino watangiye ikipe y'igihugu ya Tanzania yari mu rugo ubona iri hejuru ndetse bidatinze ku munota wa 3 gusa yahise inafungura amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Zidane Sereri ku mupira waruzamuwe neza uvuye ku ruhande rw'ibumoso akoresha umutwe umupira ahita awutereka mu nshundura.

Nyuma yo gutsindwa ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi yagiye igerageza uburyo ngo ishake uko yakwishyura ndetse ikabona n'imipira yimiterekano ariko kuyibyaza umusaruro bikaba ikibazo.

Ku munota wa 19 uwitwa Kayiranga Fabrice yari atsinze igitego ku mupira waruvuye muri koroneri ashyiraho agatsi gusa birangira umunyezamu wa Tanzania atabaye.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira ikipe y'igihugu ya Tanzania yakije umuriro imbere y'izamu ry'u Rwanda nk'aho Sheikhan Khamis yahawe umupira mwiza yinjira mu rubuga rw'amahina arekura ishoti riremereye ariko Habineza Fils wari mu biti by'izamu aratabara ashyira umupira muri koroneri.

Igice cya kabiri cyatangiye n'ubundi ikipe y'igihugu ya Tanzania isatira gusa ba myugariro w'Amavubi bihagararaho.

Ku munota wa 71 Amavubi y'abatarengeje imyaka 20 yatsinzwe igitego cya 2 gitsinzwe na Sabri Kondo wari winjiye mu kibuga asimbuye.Ku wa 82 Sabri Kondo yongeye gusuzugura ba myugariro n'Umunyezamu b'Amavubi atsinda igitego cya 3.

Umukino warangiye Tanzania itsinze ibitego 3-0 ,ibyo kujya mu gikombe cy'Afurika ku Mavubi biba inzozi dore ko kuri ubu mu itsinda A arimo ari ku mwanya ubanzariza uwanyuma n'inota rimwe aho irushwa amanota 8 na Tanzania ya mbere.

Amavubi mato atsinzwe ibitego 3-0 ibisa neza n'ibyo Amavubi makuru aheruka gutsindwa na Benin nabwo mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Abakinnyi 11 umutoza w'Amavubi U 20 Eric Nshimiyimana yabanje mu kibuga; Habineza Fils,Uwineza Rene, Niyomugabo Emmanuel, Kayiranga Fabrice, Niyigena Abdoul, Sibomana Sultan Bobo, Ndayishimiye Didier,Sindi Jesus Paul, Iradukunda Pascal, Musabyimana Thierry na Yangiriyeneza Erirohe.

Amavubi U 20 yatsinzwe na Tanzania ibitego 3-0








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND