RFL
Kigali

Shampiyona mu bagore: Fatima na Rayon Sports zahacanye umucyo, APR W FC iratsikira!

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/10/2024 11:42
0


Mu mpera z’iki Cyumweru kirangiye shampiyona y’u Rwanda mu bari n’abategarugori yarakomezaga, ikipe ya Fatima ibona amanota atatu ibyananiye APR W FC na Police W FC.



Kuri iki Cyumweru ni bwo imikino ya Shampiyona mu bagore yasozwaga aho hakinwe imikino ibiri. Umukino wa Mbere wabereye kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, ikipe ya Fatima W FC ikaba yaratsinze Muhazi WFC ibitego 4-2.

Undi mukino wakinwe ku Cyumweru, wakiniwe ku kibuga cya Nyamirama warangiye Indahangarwa WFC ziguye miswi ubusa ku busa na Police WFC.

Kuwa Gatandatu ni bwo imikino ya Shampiyona yatangiye gukinwa, aho hakinwe imikino ine. Mu Majyepfo ku kibuga cya Kamena, APR WFC yanganyije na Inyemera WFC ubusa ku busa.

Bugesera yatsindira i Mayange AS Kigali WFC igitego 1-0, Mutunda WFC itsinda Forever GFC ibitego 2-0, nahi i Remera Rukoma ikipe ya Rayon Spoers WFC itsindirayo Kamonyi ibitego 2-0.

Muhimpundu Diane wa Indahangarwa WFC ni we muzamu ukomeje kwitwara neza kurusha abandi muri iyi mikino aho amaze gukina imikino ibiri nta gitego arinjizwa. Ibi Diane abisangiye na Nyirabatoni Diane wa Bugesera WFC ndetse na Uwase Betty wa Inyemera.

Abandi bazamu babashije gusoza umukino umwe batinjijwe ibitego ni Maombi Joanna wa APR WFC, Musengimana Dalia wa Kamonyi WFC, Mutuyimana Elizabeth wa Police WFC, Ndakimana Angeline wa Rayon Sports, Irakoze Dania wa Mutunda na Mutoni Raisa wa Forever Girls Football Club.

Umunsi wa kabiri wa shampiyona y’abagore mu Rwanda, usize Rayon Sports itozwa na Rwaka Claude ari iya mbere n’amanota atandatu, Bugesera ni iya kabiri n’amanota ane, Indahangarwa ni iza gatatu n’amanota ane, Inyemera n’iya kane n’amanota ane;

Fatima ni iya gatanu n’amanota ane, Kamonyi ni iya gatandatu n’amanota atatu, Mutunda ni iya karindwi n’amanota atatu, APR ni iya Munani n’amanota abiri, AS Kigali ni iya kenda n’inota rimwe, Police ni iya cumi n’inota rimwe, Forever G FC ni iya cumi na kabiri n’inota rimwe mu gihe Muhazi WFC ari iya nyuma nta nota na rimwe ifite.


Uko imikino yarangiye muri shampiyona y'abagore


Muhimpundun Diane mu bazamu bari kwitwara neza

Rayon Sports WFC niyo iyoboye ayandi muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore 


Graphics: @Idrissa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND