RFL
Kigali

Sunrise FC na Etoile de l'Est zaranyagiraga! Ibyaranze umunsi wa Kane mu Cyiciro cya Kabiri

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:14/10/2024 7:48
0


Ikipe ya Sunrise FC yanyagiye Ivoire Olympic naho Sun FC inyagira United Stars mu mikino yo ku munsi wa Kane wa shampiyona y'icyiciro cya Kabiri mu Rwanda.



Mu mpera z'icyumweru dusoje nibwo iyi mikino yakinwaga ku bibuga bitandukanye. Ku wa Gatandatu mu itsinda A kuri Tapis Rouge ikipe ya Esperance FC yatsindwaga na Unity SC ibitego 3-1,kuri EAC Masaka ASPOR FC itsinda Impeesa igitego 1-0,kuri Stade y'Akarere ka Ngoma Etoile de l'Est ihanyagirira Ivoire Olympic ibitego 4-0 naho kuri Stade ya Mumena Alpha FC itsindwa La Jeunesse igitego 1-0.

Kuri uyu munsi mu itsinda B ,kuri Mironko Stadium ikipe ya Motar FC yatsinze Miroplast FC ibitego 2-1, kuri Tapis Rouge Gicumbi FC itsinda Nyanza FC ibitego 2-1, kuri Stade y'Akarere ka Muhanga AS Muhanga ihatsindira Kamonyi FC ibitego 2-0, kuri Nyirangarama Pitch Sina Gerard FC ihanganyiriza na Interforce FC igitego 1-1 naho kuri Mironko Stadium ikipe ya UR FC ihatsindira Tsinda Batsinde igitego 1-0.

Ku munsi w'ejo ku Cyumweru mu itsinda A kuri Mumena Stadium ikipe ya Addax SC yatsindaga City Boys FC ibitego 2-1 naho kuri Rwinkavu Pitch ikipe y'Akagera FC ihanganyiriza na Intare FC igitego 1-1.

Mu itsinda B kuri Stade y'Akarere ka Nyagate ikipe ya Sunrise FC yahanyagiriraga United Stars ibitego 6-1.Kugeza ubu mu itsinda A , Etoile de l'Est niyo iyoboye n'amanota 8, ikaba ikurikirwa na Addax SC nayo banganya amanota.

Mu itsinda B, ho AS Muhanga niyo iyoboye n'amanota 10 ikaba ikurikiwe na Sunrise FC ifite amanota 8.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND