RFL
Kigali

Igihugu cya kabiri kizakina igikombe cya Africa cya 2025 cyamenyekanye

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/10/2024 9:22
0


Ikipe y’igihugu ya Brukina Faso yabaye iya mbere ibonye itike yo gukina igikombe cya Africa AFCON ya 2025, yiyongera muri Morooc izakira iri rushanwa, ibihugu bibiri biba biramenyekanye.



Kuri iki Cyumweru ubwo hakinwaga imikino yo mu itsinda L mu marushanwa yo gushaka itike y’igikombe cya Africa AFCON ya 2025, itsinda ririmo u Burundi, Senegal, Brukina Faso na Malawi, Brukina Faso yabimburiye ibindi bihugu kubona itike y’igikombe cya Africa cya 2025.

Brukina Faso yabonye itike y’igikombe cya Africa mu itsinda L, nyuma yo gutsinda u Burundi mu mikino y’umunsi wa kane  muri iyi mikino yo gushaka itike y'igikombe cya Africa ihita igira amanota 10 kuri 12 amaze gukinirwa.

Wari umukino u Burundi bwari bwakiriyemo Brukina Faso, urangira butsinzwe ibitego bibiri ku busa. Gutsindwa ku ikipe y’igihugu y’u Burundi, byayishyize mu kaga ko kutazitabira igikombe cya Africa.

Impamvu ni uko mu itsinda L, u Burundi ari ubwa gatatu inyuma ya Senegal ifite amanota 7, na Brukina Faso ya mbere ifite amanota 10, naho Malawi ni iya nyuma ifite ubusa bw’inota.

Muri iri tsinda rya L, Malawi yo yamaze gukura amaso ku kuzakina gikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morooc, kuko ni iya nyuma mu itsinda L, mu mikino ine imaze gukina nta nota na rimwe irabona.

N’ubwo ikipe y’igihugu ya Brukina Faso yabimburiye andi mu kubona itike yo kuzakina igikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morooc, yabaye ikipe ya kabiri imenyekanye izakina iki gikombe cya Africa, kuko Morooc nk’igihugu kizakira irushanwa cyo kiba gifite itike ihoraho izwi.

Ubwo ibya Brukina Faso byamaze gusobanuka , ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi" yo iracyari kwibaza niba izikura mu itsinda ririmo Benin, Libya na Nigeria, cyane ko mu mikino itatu imaze gukinwa mu gushaka itike y'igikombe cya Africa, u Rwanda rufite amanota abiri, gusa mu gihe Benin imaze gutumbagira ku manota atandatu, Nigeria ifite amanota arindwi, naho Libya ifite inota rimwe. 

Kuri uyu wa Kabiri itariki 15 Ukwakira 2024 ni bwo u Rwanda rurongera gucakirana na Benin mu gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Africa, ibizava mu mukino bikazaha u Rwanda icyizere niba koko ruzajya mu gikombe cya Africa.


Brukina Faso yabonye itike yo kuzakina igikombe cya Africa cya 2025 kizabera muri Morooc


Ikipe y'igihugu ya Morooc yo isanzwe ifite itike yo kuzakina igikombe cya Africa kuko ariyo izakira amarushanwa


Kuri uyu wa Kabiri ni bwo u Rwanda narwo rwongera kwesurana na Benin rupima amahirwe ngo rurebe niba ruzitabira igikombe cya Africa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND