Iserukiramuco "Ikirenga Culture Tourism Festival" ryasubitswe ku munota wa nyuma, mu gihe abahanzi barimo umuraperi Bushali n'umuhanzikazi Alyn Sano biteguraga gutaramira Abanya-Musanze bitegura kwitabira ibirori byo Kwita Izina bizaba ku nshuro ya 20.
Iri serukiramuco ritegurwa n'umuryango 'Ikirenga Art
and Cultural Promotion' ryari kuba guhera tariki 12 Ukwakira 2024, rigasozwa ku
wa 18 Ukwakira 2024. Risanzwe riba mbere y'uko haba umuhango wo Kwita Izina abana
b'ingagi, usanzwe ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y'u
Rwanda.
Ku wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, Ikigo cy'Igihugu
cy'Iterambere (RDB), cyatangaje ko cyasubitse umuhango wo Kwita Izina wari
uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, bavuga ko bazamenyesha indi tariki ibi
birori bizabera.
Ibi ni byo byatumye abategura iri serukiramuco ‘Ikirenga
Culture Tourism Festival’ risanzwe riba mbere y'ibirori byo Kwita Izina bafata
icyemezo cyo kurisubika, kuko abasanzwe baryitabira, baba bagomba no kujya mu
Kwita Izina.
Umuyobozi wa Ikirenge Art and Culture Promotion, Hakizimana
Pierre yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gusubika iri serukiramuco kubera ko
n'ibirori byo Kwita Izina byasubitswe 'kandi bijyanirana n'iri serukiramuco'.
Ati "Tuzarisubukura mu gihe n'ibirori byo Kwita Izina bizaba
bisubukuwe."
Mu itangazo bageneye abanyamakuru, biseguye "ku
mpamvu zishobora guterwa n'iki cyemezo. Igihe gishya kizamenyeshwa mu gihe cya
vuba, kugirango dukomeze kwizihiza umuco, ubuhanzi n'ubukerarugendo."
Bakomeza bati "Dukomeje kwiyemeza gutegura urubuga
rukomeye rwo guhuriza hamwe imico itandukanye, kandi dutegereje kwakira
abashyitsi bacu n'abafatanyabikorwa bacu bacu bose mu gihe kizaza."
Iri serukiramuco ryari ryatumiwemo Bushali, Alyn Sano,
umuraperi Papa Cyangwe, Payd ubarizwa i Musanze, Ishalah n’abandi. Benshi muri
aba bahanzi ni ubwa mbere bazaba baririmbye muri iri serukiramuco, ni mu gihe
Sintex na Bushali bakoranye n’abaritegura mu bihe bitandukanye.
Iri serukiramuco ritegurwa na 'Ikirenga Art & Culture Promotion’ rigamije guhuriza hamwe abantu b'ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo, ururimi n'ubwiza nyaburanga.
Rifatwa nk’urubuga rugamije guteza imbere imico
itandukanye ndetse no kumenyekanisha u Rwanda bishingiye ku muco warwo. Umwaka
ushize ryabereye mu Karere ka Musanze, kuva ku wa Gatanu tariki 18 kugeza
tariki 26 Kamena 2022.
Mu bikorwa biranga iri serukiramuco harimo imbyino
n’indirimbo gakondo, imbyino zigezweho, kwerekana imideli, gutaka no kwerekana
indyo nyarwanda, gushushanya, kureba filime zigisha umuco n’amateka y’u Rwanda,
ubusizi ndetse n’imikino n’imyidagadura yo mu muco nyarwanda n’ibindi byinshi.
Ikirenga Art and Culture Promotion ni umuryango
udaharanira inyungu ukorera mu Rwanda, ufite intego yo guteza imbere
ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse no gufasha urubyiruko kwihangira imimo
byumwihariko mu bijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni.
Bushali yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba
muri iri serukiramuco risanzwe ribera i Musanze
Alyn Sano amaze igihe yitegura kuririmba muri iri
serukiramuco n’ubwo ryasubitswe
Umuraperi Papa Cyangwe uherutse guteguza Album ye ya
kabiri ari ku rutonde rw’abazaririmba nirisubukurwa
Umuhanzi Sintex azongera gutaramira mu Mujyi wa
Musanze nyuma y’igihe kinini
TANGA IGITECYEREZO