Musengamana Béatha yatangaje ko ari kwitegura gukora indirimbo yo gushimira Perezida Paul Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi ku bwo kumwubakira inzu y’arenga Miliyoni 20 Frw, kumugabira inka no kumwishyurira amashuri y’abana be.
Uyu mugore wo ku Kamonyi yamamaye cyane binyuze mu
ndirimbo ye ‘Azabatsinda Kagame’ yifashishijwe cyane mu gihe cy’amatora y’Umukuru
w’Igihugu muri Kanama 2024. Ariko yari ayimaranye igihe kinini, kuko yayanditse
mu 2017 bimeze nk’ihishurirwa yagize ku Mukuru w’Igihugu ubereye u Rwanda.
Ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu
tariki 11 Ukwakira 2024, ni bwo hasohotse amafoto agaragaza inzu yubakiwe n’umuryango
FPR-Inkotanyi muri Kamonyi mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni inzu yujuje ibisabwa,
ndetse azahabwa inka, abana be bishyurirwe amashuri kugeza basoje amasomo yabo.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Musengamana Béatha yavuze ko atabona amagambo yumvikanisha neza ishimwe afite ku muryango FPR-Inkotanyi n'Umukuru w'Igihugu.
Ati "Ndiyumva neza. Ibyishimo ni byinshi nawe urabyumva. Ndashimira FPR, umuryango wabashije kunshyigikira ukankorera igikorwa kimeze gutya. Ni ibyishimo bidasanzwe."
Yavuze ko iyi nzu ye yubatswe mu gihe kitageze ku mezi
abiri. Kandi yubatswe mu kibanza cye. Musengamana avuga ko mbere y'uko
bamwubakira, baramusuye bareba aho yari atuye, bahitamo kumwubakira indi nzu
nshya yisumbuyeho. Ati "Bayubatse n'ubundi aho nari ntuye.
Musengamana avuga ko inzu yari atuyemo yari ifite
agaciro ka Miliyoni 1.5 Frw ubariyemo n'ikibanza, ni mu gihe iyo yatujwemo
ayibarira nibura arenga Miliyoni 20 Frw.
Yavuze ko ku ba yatujwe mu nzu nziza ari igisobanuro cy'ubuyobozi bwiza. Ati "Nezerewe u Rwanda n'imiyoborere yarwo. Nezerewe Abanyarwanda, nezerewe FPR, umuryango w'Abanyarwanda. Ni uku nguku umuryango ukora, birandenze, ntabwo nabona uko mbivuga."
Musengamana yavuze ko ahimba iriya ndirimbo ntiyari
azi ko izambuka impaka. Ariko yayihimbiye kubera ishyaka ryo gukunda igihugu,
n'urukundo agirira umuryango FPR-Inkotanyi.
Yavuze ko nyuma y'uko umukandida yari ashyigikiye mu
matora atsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu (Perezida Paul Kagame) ari kwitegura
kuzakora indirimbo yo kumushimira, no gushima muri rusange ibyiza amugejejeho
cyo kimwe n'abandi banyarwanda.
Ati "Nzayikora rwose. Kandi muri uyu mwaka
igomba kuboneka. Ni indirimbo izaba ishimira Umukuru w'Igihugu ndetse
n'umuryango FPR-Inkotanyi muri rusange."
Musengamana Béatha waririmbye indirimbo “Azabatsinda
Kagame” yashimye byimazeyo umuryango FPR-Inkotanyi wamwubakiye inzu y’arenga
Miliyoni 20 Frw ku Kamonyi
Musengamana yavuze ko muri uyu mwaka azashyira hanze
indirimbo yo gushimira Perezida Kagame n’umuryango FPR-Inkotanyi
Musengamana yavuze ko iyi nzu yubatswe mu kibanza cye,
kandi ko inzu yabagamo yari ihagaze hafi Miliyoni 1.5 Frw
Musengamana yavuze ko hejuru yo gutuzwa muri iyi nzu,
yagabiwe inka, ndetse abana be bazishyurirwa amashuri
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BEATHA WAMAMAYE MU NDIRIMBO ‘AZABATSINDA KAGAME’
TANGA IGITECYEREZO