Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko kugeza ubu abantu barenga 200 bamaze gukingirwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda.
Minisitiri Dr Nsanzimana
yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo
Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya mu kiganiro
n’itangazamakuru cyagarutse ku miterere y’Icyorezo cya Mpox ndetse na Marburg muri
Afurika.
Yatangaje ko u Rwanda
ruherutse kwakira dose 700 z’inkingo za Marburg kandi hari izindi ziteganya
kugera mu Gihugu mu gihe cya vuba, zikazafasha mu gukingira abafite ibyago byo
kwandura iki cyorezo.
Ku Cyumweru tariki 6
Ukwakira 2024, ni bwo u Rwanda rwatangiye gukingira abantu ba mbere virusi ya
Marburg, aho iki gikorwa cyahereye ku baganga bagira uruhare mu kuvura abarwayi bayo.
Kugeza ubu imibare ya
Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abanduye Marburg mu Rwanda bakiri 58, abakiri
kwitabwaho ni 30, abahitanywe na yo ni 13, mu gihe abakize bageze kuri 15.
Minisiteri y’Ubuzima
itanga icyizere ko iyi ndwara itari yakwira mu gihugu muri rusange ndetse
ikavuga ko abayigaragaweho n’abo bahuye bose bamaze gushyirwa mu kato kugira
ngo bakurikiranwe mu buryo bw’umwihariko.
Ibimenyetso by’iyi ndwara
ni ukugira umutwe ukabije, umuriro mwinshi, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka
no gucibwamo.
Uburyo bwo kuyirinda
bukubiye mu kugira isuku, binyuze mu gukaraba intoki inshuro nyinshi no
kwirinda kwegerana cyangwa gusuhuzanya n’umuntu ufite ibimenyetso by’iyi
ndwara.
Mu gihe ufite ibi
bimenyetso, cyangwa se ukeka ko hari umuntu ubifite, wahamagara 114 ugahabwa
ubufasha bwisumbuye.
TANGA IGITECYEREZO