RFL
Kigali

Abarenga 200 bamaze gukingirwa Marburg mu Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:11/10/2024 8:58
0


Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko kugeza ubu abantu barenga 200 bamaze gukingirwa Icyorezo cya Marburg mu Rwanda.



Minisitiri Dr Nsanzimana yabitangaje kuri uyu wa Kane ubwo yari kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe Kurwanya Indwara (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku miterere y’Icyorezo cya Mpox ndetse na Marburg muri Afurika.

Yatangaje ko u Rwanda ruherutse kwakira dose 700 z’inkingo za Marburg kandi hari izindi ziteganya kugera mu Gihugu mu gihe cya vuba, zikazafasha mu gukingira abafite ibyago byo kwandura iki cyorezo. 

Ku Cyumweru tariki 6 Ukwakira 2024, ni bwo u Rwanda rwatangiye gukingira abantu ba mbere virusi ya Marburg, aho iki gikorwa cyahereye ku baganga bagira uruhare mu kuvura abarwayi bayo.

Kugeza ubu imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abanduye Marburg mu Rwanda bakiri 58, abakiri kwitabwaho ni 30, abahitanywe na yo ni 13, mu gihe abakize bageze kuri 15.

Minisiteri y’Ubuzima itanga icyizere ko iyi ndwara itari yakwira mu gihugu muri rusange ndetse ikavuga ko abayigaragaweho n’abo bahuye bose bamaze gushyirwa mu kato kugira ngo bakurikiranwe mu buryo bw’umwihariko.

Ibimenyetso by’iyi ndwara ni ukugira umutwe ukabije, umuriro mwinshi, kubabara imikaya, umunaniro, kuruka no gucibwamo.

Uburyo bwo kuyirinda bukubiye mu kugira isuku, binyuze mu gukaraba intoki inshuro nyinshi no kwirinda kwegerana cyangwa gusuhuzanya n’umuntu ufite ibimenyetso by’iyi ndwara.

Mu gihe ufite ibi bimenyetso, cyangwa se ukeka ko hari umuntu ubifite, wahamagara 114 ugahabwa ubufasha bwisumbuye.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND