Kigali

Odumodublvck yatangaje ko anywa itabi rihagaze Miliyoni 13 Frw buri Cyumweru

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:10/02/2025 16:03
0


Nigeria, umuraperi Odumodublvck yatangaje ko anywa itabi rifite agaciro k'ama-Naira miliyoni 2 buri munsi, naho mu cyumweru kimwe akaba anywa itabi rimuhagarara miliyoni 14 z'ama Naira [13,101,747 Frw].



Umuraperi w'icyamamare muri Nigeria, Odumodublvck, yatangaje igikorwa cyavugishije benshi nyuma yo kuvuga amafaranga akoresha anywa itabi buri munsi. Mu kiganiro yagiranye na Carter Efe usanzwe ari umunyarwenya ukomeye, Odumodublvck yavuze ko akoresha miliyoni ebyiri z'ama-Naira (N2M) anywa itabi buri munsi.

Akomeza avuga ko mu mpera z'icyumweru, aba amaze kunywa itabi rifite agaciro ka miliyoni cumi n'enye z'ama-Naira (N14M), akaba arenga miliyoni 13 z'amanyarwanda, ibintu byatunguye Carter Efe kuko atari yigeze yumva ayo mafaranga akoreshwa mu kunywa itabi.

Ibi byatumye benshi bibaza uburyo abahanzi benshi bakunze guhuza ibihangano byabo n'imikoreshereze y'ibiyobyabwenge nka kimwe mu byabafasha gukangura ibitekerezo byabo.

Mu bihugu byinshi birimo Nigeria n'ahandi ku isi, nta gihamya ko umuhanzi abona ibisubizo akoresheje ibiyobyabwenge. Abahanzi benshi bavuga ko kuba bakoresha ibiyobyabwenge bifasha kubyutsa ibitekerezo byabo no gukora indirimbo zitangaje, dore ko abenshi mu bahanzi bo muri iki gihugu cya Nigeria bakoresha ibiyobyabwenge k'umugaragaro nta ngingimira.

Odumodublvck yabaye umwe mu bahanzi bakoresha ibiyobyabwenge bifite igiciro cyinshi. Uyu muraperi waririmbye "Funds" yakoranye na Davido, ni umwe mu baraperi bafite izina rikomeye kuva muri Nigeria aho akomoka. 

Odumodublvck umwe muraperi bakunzwe muri Nigeria

Akoresha miliyoni 13 Frw mu kunywa itabi mu cyumweru kimwe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND