Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 2,5% mu kwezi kwa Nzeri 2024.
Imibare mishya y’Ikigo
cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, igaragaza ko ibiciro byiyongereye bitewe
ahanini n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa
byiyongereyeho 4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,2%.
NISR igaragaza ko
ugereranyije Nzeri 2024 na Nzeri 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa
n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5%.
Ni mu gihe ugereranyije
Nzeri na Kanama 2024, ibiciro byiyongereyeho 1,2%.
Iri zamuka ryatewe
ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2,5%
n’ibiciro by’ibijyanye n’uburezi byiyongereyeho 8,2%.
TANGA IGITECYEREZO