Perezida Paul Kagame yashimiye abantu bose bakoraniye i Kigali bitabiriye Inama yiga ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'Isoko Rusange rya Afurika, by'umwihariko abaje mu Rwanda mu gihe ruhanganye n'icyorezo cya Marburg, gusa yizeza ko igihugu kiri gukora ibishoboka kugira ngo rugitsinde.
Abantu barenga 1200
bateraniye muri Kigali Convention Centre mu Nama ya Kabiri y’Ihuriro
ry'Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya
Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika.
Perezida Paul Kagame niwe
watangije ku mugaragaro iyi nama y’ihuriro ribaye ku nshuro ya kabiri kuva
ryatangizwa ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo muri
Mata 2023.
Yashimiye abitabiriye
Inama ya Kabiri y’Ihuriro ry'Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa
ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika,
by’umwihariko bakayitabira mu gihe Igihugu gihanganye n’Icyorezo cya Marburg.
Ati: “Ariko ndashaka
kubashimira mwese kuba muri hano, ndashaka kubizeza ko u Rwanda ruri gukora
ibyo dushoboye byose mu kurwanya iyi virusi, ariko ibyo twakora Byose ntabwo
byatanga umusaruro tudafite ubufasha twahawe na Africa CDC n’abandi
bafatanyabikorwa.”
Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo
abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Kugeza ubu hakomeje gukorwa ibishoboka
byose ngo iki cyorezo gihashywe, birimo no gukingira abafite ibyago byo
kwandura.
Amakuru yashyizwe hanze
n’iyi Minisiteri kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, agaragaza ko abamaze kwicwa n’iki
cyorezo bose hamwe ari 13. Abagikize ni 14, mu gihe abamaze kucyandura bose ari
58.
Iyi nama y’iminsi itatu
iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 9-11 Ukwakira 2024.
Yitabiriwe n’abarimo
abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi
n’abashoramari, inzobere mu bijyanye n’ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo
b’urubyiruko n’abagore.
Isoko rusange rya Afurika
(AFCFTA) ni ryo ryagutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango wa Afurika
Yunze Ubumwe n’indi miryango y’ubukungu itandukanye.
Kugeza ubu ibihugu 47 ni
byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi
bya mbere byatangiye gukorana ubucuruzi biyifashishije.
U Rwanda rwihaye intego
yo kubyaza umusaruro AFCFTA, rukabijyanisha no kwihutisha iterambere ku buryo
nk’ibyoherezwa mu mahanga bizava kuri miliyari 3,5$ bikagera kuri miliyari
7,3$.
Ku wa 27 Nzeri 2024 nibwo
abarwayi ba mbere bagaragaye mu Rwanda. Kugeza ubu hakomeje gukorwa ibishoboka
byose ngo iki cyorezo gihashywe, birimo no gukingira abafite ibyago byo
kwandura.
Perezida Kagame yatanze icyizere cyo gutsinda icyorezo cya Marburg
TANGA IGITECYEREZO