RFL
Kigali

Perezida Kagame yagaragaje akamaro k'ubucuruzi bw'abagore n'urubyiruko

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/10/2024 18:07
0


Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko ubucuruzi bw’abagore n’urubyiruko ari ubwo gutezwa imbere kuko bufatiye runini ubukungu bw’Afurika.



Yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2024, ubwo yatangizaga Inama ya kabiri y’iminsi itatu y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abagore n’urubyiruko bo muri Afurika benshi bafite ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse ariko bikaba bifatiye runini ubukungu bw’Afurika, bityo asaba abayobozi n’abandi bafite aho bahuriye n’ubucuruzi kubashyigikira.

Yagize ati: “Ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse bikwiye kwitwabwaho, impamvu ni uko ubu bucuruzi bukorwa n’abagore n’urubyiruko, bufatiye runini ubukungu bw’Afurika.”

Yongeyeho ati: “Ntabwo ubwo bucuruzi bukwiye gukomeza kuba buto cyangwa buciriritse, bukwiye gutezwa imbere.”

Perezida Kagame yumvikanishije ko kubaka isoko rusange ry’Afurika bitashoboka mu ijoro rimwe kandi ko ibishoboka byatuma ritera imbere byashyizweho, ariko inzira zo kubishyira mu bikorwa zikomeza kugira imbogamizi.

Yasabye abitabiriye inama ya AfCFTA gukomeza gushyira hamwe nk’uburyo bwo kugera ku byo biyemeje mu guteza imbere ubucuruzi muri Afurika. Ati: “Dushyize hamwe nta kintu na kimwe tutageraho.”

Iyi nama ya kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka Biashara Afrika yitabiriwe n’abantu barenga 1 200.

Yatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ukwakira ikazageza tariki ya 11 Ukwakira 2024.

Yitabiriwe n’abarimo abayobozi mu nzego za Leta n’iz’abikorera, abahagarariye ibigo by’ubucuruzi n’abashoramari, inzobere mu bijyanye n’ubucuruzi, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abagore.

Abitabiriye iyi nama bararebera hamwe intego Afurika yihaye mu buhahirane, ubucuruzi n’ishoramari n’aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zirimo, mu rwego rwo kubyihutisha no kuzishakira ibisubizo kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe byihute, bigere ku kigero byiyemeje.

Isoko rusange ry’Afurika (AFCFTA) ni ryo ryagarutse ku Isi rihuza ibihugu 54 byo mu Muryango w’Afurika Yunze Ubumwe n’indi miryango y’ubukungu itandukanye.

Kugeza ubu ibihugu 47 ni byo byamaze kwemeza ayo masezerano, mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu birindwi bya mbere byatangiye gukorana ubucuruzi biyifashishije.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND