Ubwo hafungurwaga inama ya African Tea igendana n’imurikagurisha, Ambasaderi wa Pakistan yavuze ko u Rwanda rumaze kumenyekana ku mwimerere w’icyayi mu gihe abahinzi b’icyayi basanga iyi nama ije kubatera akanyabugabo ko kurushaho guhinga no kubungabunga icyayi.
None ku wa 09 Ukwakira
2024, muri Camp Kigali hatangiye inama ya Africa Tea Convention and Exhibition
ihuza abantu baturuka mu bihugu 15 ikaba yahuje abamurika ibikorwa byabo
bigendanye n’icyayi bangana na 30. Iyi nama yitabiriwe n’abantu 500 harimo n’abazatanga
ibiganiro 22.
Iyi nama ibaye ku nshuro
ya gatandatu akaba ari inshuro ya kabiri ibereye mu Rwanda nyuma y’uko inshuro
ya mbere yabaye mu mwaka wa 2013. Iyi nama yaherukaga kubera mu Burundi mu
mwaka wa 2022.
Ubwo hafungurwagaga iyi
nama n’imurikagurisha, Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan yavuze ko
kuba iyi nama yabera mu Rwanda ari urugero rwiza rwo guha agaciro umusaruro w’icyayi
cyo mu Rwanda ndetse no gutanga urugero rwiza ku bantu bo hirya no hino bifuza
gukora ubucuruzi mu cyayi.
Mu ijambo rye, yavuze ko abaturage benshi bo muri Pakistan bazi u Rwanda kubera icyayi mu gihe abanyarwanda benshi bazi Pakistan kubera umuceri.
Ati “Abaturage bo muri
Pakistan bazi u Rwanda kubera icyayi mu gihe abanyarwanda bazi Pakistan kubera
umuceri. Muri Pakistan hamaze kwaguka ubuso buhingwaho icyayi n’ubwo icyayi
cyinshi gikoreshwa muri Pakistan kiba cyavuye hanze y’Igihugu.”
Umuhinzi w’icyayi, Munezero
Clementine ukomoka mu karere ka Nyaruguru, yavuze ko iyi nama yitabiriye
izamutyaza ikanamufungurira amahirwe yo guteza imbere ubuhinzi bwe bw’icyayi
abonamo ubushobozi bw’ibanze ari ukwizigamira, kubona amafunguro ndetse no
kubona amafaranga y’ishuri ry’abana.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Munezero Clementine yagize ati “Icyayi kimaze gufata intera nini kuko ubu dusigaye ducuruza ku rwego mpuzamahanga n’ikimenyimenyi urabona ko twitabiriye iyi nama mpuzamahanga ya African tea and Exhibition.
Nitabiriye guhinga icyayi
kubera umumaro wacyo nabonye. Mu buzima busanzwe ndi umuganga ariko amafaranga
menshi nyakura mu cyayi kuko ni igihinga kidasaza. Ubu nizigamira muri Ejo
heza, Nishyurira abana bange ishuri, nshobora kujya muri Bank nkafata
inguzanyo, ni byinshi.”
Iyi nama kandi yahurijwe
hamwe n’imurikagurisha ry’ibikomoka ku cyayi byahuje abamurika ibikorwa byabo
30. Muri abo harimo nka CMA CGM Kenya Limited, Ocean Freight (EA) Ltd, Unidil
Packaging Solutions Limited, Tea Machinery and Engineering Company (TEMEC), Rwanda
Mountain Tea Limited, National Agricultural Export Development Board (NAEB), …
Manager w’uruganda rwa
UNIDIL rukorera mu gihugu cya Sri Lanka, Hemantha Wijekoon yabwiye InyaRwanda.com
ko ari iby’abaciro gusobanurira abanyarwanda ibikorwa by’uru ruganda ruzwiho mu
gukora ibintu byo gupfunyikamo.
Hemantha Wijekoon yavuze
ko kuba ageze mu Rwanda yiteguye gukorana n’abanyarwanda mu buryo bwo kubika
neza icyayi ndetse no kukigeza ku ruhando mpuzamahanga. Ati “Hari ibigo
dukorana byinshi hiyongereyeho n’ibindi bigo byo mu Rwanda byatwongerera
amahirwe twembi mu buryo bwo kubisakaza ku Isi.”
Ubuhinzi bw’icyayi
bukomeje kwinjiriza igihugu agatubutse ndetse bukamanura inama mpuzamahanga i Kigali,
bwatangiye mu mwaka wa 1952 mu karere ka Nyamashake bugenda bwaguka gake gake
kugeza mu mwaka wa 1962 ubwo i Gicumbi hshyirwaga uruganda rwa mbere rw’icyayi.
Kugeza magingo aya, mu
Rwanda hari inganda 19 zitunganya icyayi aho ku munsi hashobora gutunganywa
ibibabi by’icyayi bingana na 1,000,700. Bumwe mu bwoko bw’icyayi cy’umwimerere
u Rwanda ruzwiho, harimo black, orthodox, white, green, organic na spicy tea.
Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeema Khan yavuze ko benshi mu baturage ba Pakistan bazi u Rwanda kubera icyayi
African tea and Exhibition itegurwa na East African Tea Trade Association yabereye mu Rwanda ku nshuro ya kabiri
Abaturuka hirya no hino ku Isi bitabiriye iyi nama
Iyi nama yahujwe n'imurikagurisha ryahuje abamurika ibikorwa byabo bagera kuri 30
TANGA IGITECYEREZO