Mu gihe habura igihe gito ngo habe amatora ya Perezida muri USA, Kamala Harris yibukije abanyamerika ko imwe mu mpamvu badakwiye gutora Donald Trump ari uko atazabasha gukemura ibibazo bikomereye igihugu cyabo.
Nyuma y'uko Donald Trump amaze iminsi yibasiye Kamala Harris, avuga ko adafite ubunararibonye bwo kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu noneho Kamala nawe yamukomojeho yerekana intege nke afite mu gihe habura igihe gito ngo amatora ya Perezida abe ku itariki 5/11/2024.
Ibi Visi Perezida yabikomojeho mu kiganiro yatumiwemo kuri televiziyo ya ABC cyitwa 'The View' gikorwa n'abagore b'ibyamamare barimo na Whoopi Goldberg. Mu bintu bitandukanye yagarutseho, yafashe n'umwanya wo kugaruka kuri Trump bahanganye.
Kamala Harris yavuze ko Trump atitaye ku bibazo Amerika ifite kandi ko atazabasha kubikemura. Ati''Musubije amaso inyuma akiri Perezida ntabwo yigeze akora ibyo yasabwaga ahubwo yakoze ibimufitiye inyungu gusa. Trump ntabwo azabasha gukemura ibibazo bikomereye igihugu sinahamya ko abyitayeho''.
Yakomoje ku kuba kandi mu bikorwa bye byo kwiyamamaza atajya agaragaza imigabo n'imigambi afitiye igihugu. Kamala yagize ati: ''Murebye ibiganiro byose atanga yiyamamaza ntaho avuga imigambi ye ahubwo ahora avuga ukuntu bashatse ku mwica, avuga ko bamwanga, ashaka ko abanyamerika bamugirira impuhwe ngo bamutore kuko nta kindi kintu afite cyo kubabwira.
Ibi Kamala Harris abikomojeho nyuma y'uko mu mpuzandengo iherutse gukorwa yerekana umukandida ushyigikiwe cyane, aho Trump afite 43.7% naho Kamala Harris afite 46.9%.
Kamala Harris yatumiwe mu kiganiro 'The View' cya televiziyo mpuzamahanga ya ABC aherutse gukoreraho ikiganiro mpaka na Trump
Muri iki kiganiro niho yavuze ko Trump atazabasha gukemura ibibazo bikomereye USA
TANGA IGITECYEREZO