RFL
Kigali

Somalia iyoboye ibihugu 10 ku Isi Abakristo bakwiye kugendera kure mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:8/10/2024 19:26
0


Ni kenshi humvikana inkuru z'abishwe cyangwa abatotejwe bahorwa imyizerere yabo. Ni muri urwo rwego rero Abakristo bagirwa inama yo kwirinda kugenda mu bihugu bimwe na bimwe kubera akaga bashobora kubiboneramo.



Hirya no hino ku isi, abakristo barenga miliyoni 365 bahura n'ibibazo byinshi bishingiye ku itotezwa n'ivangura bazira kwizera Yesu/Yezu. Abo, ni abakristo bagera kuri 1/7 ku isi yose, ukurikije urutonde rwitwa 'World Watch List' rutegurwa na Open Doors.

Ibibazo by'itotezwa n'urugomo bikorerwa abakristo nubwo bigaragara henshi ku isi ariko hari aho usanga bikabije cyane, aho biva ku rwango no gushyirwa mu kato, bakamburwa uburenganzira ku bintu by'ibanze nk'amazi, ibiribwa, serivisi z'ubuvuzi n'ibindi. Bamwe mu bahura n'iri hohoterwa rikabije barafungwa abandi bakicwa.

Raporo y'uyu mwaka rwa 'World Watch List' rwagaragaje ibihugu 50 bigoye cyane kubamo cyangwa kugendamo uri umukristo. Yakozwe n'itsinda ry'inzobere, rugenzura n'umuryango uzobereye mu bwisanzure bw'amadini.

Mu bihugu biteje akaga cyane muri Afurika biyobowe na Somalia, harimo Nigeria, Algeria, Morocco, Libya, Sudani, Mali, Burkina Faso n'ibindi.

Iyi raporo kandi, igaragaza ishusho nyayo y'ingorane abakristo batotezwa bahura na zo ku isi hose. Open Doors imaze imyaka 30 ishyira hanze iyi raporo buri mwaka.

Hano, hari ibihugu 10 byo muri Afurika biteje akaga ku bakristo mu 2024:

Rank

Country

Score

1

Somalia

93

2

Libya

91

3

Eritrea

89

4

Nigeria

88

5

Sudan

87

6

Mali

79

7

Algeria

79

8

Burkina Faso

75

9

Mauritania

72

10

Morocco

71

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND