RFL
Kigali

Perezida Cyril Ramaphosa mu bashavujwe n'urupfu rwa Pastor Ray McCauley washinze Rhema church

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/10/2024 10:00
0


Pastor Ray McCauley washinze Itorero Rhema church rikomeye muri Afrika y'Epfo, yitabye Imana ku myaka 75 y'amavuko, ashavuza abarimo Perezida Cyril Ramaphosa.



Ku wa Mbere w'iki Cyumweru ni bwo ubuyobozi bwa Rhema Church bwatangaje ko McCauley w'imyaka 75 yapfiriye mu rugo, akikijwe n'umuryango. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu izina ry’umuryango, Umushumba Mukuru Joshua McCauley yagize ati:

"N’akababaro gakomeye n’umubabaro mwinshi turabamenyesha urupfu rwa Pasiteri Ray McCauley washinze Rhema Bible Church. Pasiteri Ray yagiye kubana n'Imana, yatabarutse amahoro iwe, akikijwe n'umuryango we ndetse n'abo akunda saa 18:46. "

Ihuriro ry’Abakristu bo muri Afurika y'Epfo (SANCF) ryasobanuye ko Pastor McCauley ari "Umuyobozi w’ikirangirire". "Turashimira Imana ku bw'ubuzima bwa Pastor Ray McCauley n'ubuhamya bwe mu myaka myinshi ishize".

Pastor Ray McCauley yari umwe mu bapasiteri bakunzwe muri Afurika y'Epfo!

Ni we washinze Rhema Bible Church ndetse yabaye Perezida w'ishyirahamwe mpuzamahanga ry'amatorero ya gikirisitu (IFCC), umwe mu bayobozi mu Nama Nkuru y’amadini muri Afurika y'Epfo (Nicsa), umwanditsi akaba n'uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu irushanwa ry'abubatse umubiri.

SANCF yongeyeho iti: "Umusanzu wa Pastor Raymond n'ubuhanga bwe mu bijyanye n'ubukristu byarishimiwe cyane. Mu gihe tubabajwe n'urupfu rwe, SANCF izi kandi yibuka uruhare rwe rutagereranywa mu mubiri wa Kristo". Bati: "Azibukwa nk'umwe mu bayobozi bakomeye b'Abakristo mu gihugu."

Bivugwa ko McCauley yagize uruhare runini muri Demokarasi ya Afurika y'Epfo. Mu gihe cy’Iburanisha rya komisiyo ishinzwe ukuri n’ubwiyunge, McCauley wahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Amatorero ya gikirisitu (IFCC) - yasabye Abanyafurika y'Epfo b'abazungu kwatura ko bakoreshejwe na poropaganda ya Guverinoma.

Yavuze ko abayoboke benshi b'abayoboke b'itorero rya Charismatique n'abazungu ba Pentekote "bamugaye kubera kubaha ubuyobozi bwa Leta". Nyuma y'urupfu rwe, Perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y'Epfo yafashe mu mugongo umuryango we ndetse n'Itorero.


Pastor Ray McCauley washinze Rhema church yitabye Imana


Perezida Cyril Ramaphosa wa Afrika y'Epfo yababajwe n'urupfu rwa Pastor Ray McCauley






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND