Umuraperi Cassper Nyovest uri mu bakomeye muri South Africa na Afurika muri rusange, yateguye igitaramo cyo kwishimira imyaka 10 ishize ashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Tsholofelo’ yagize uruhare rukomeye ku muziki we.
Ku wa 18 Nyakanga 2014,
nibwo umuhanzi Cassper Nyovest yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Tsholofelo’
yari igizwe n’indirimbo zamamaye cyane nka “Phumakim”, “Doc Shebeleza” and
“Tsibip”. Izi ndirimbo zose zatanze umusanzu ukomeye ku mwuga wa Casper Nyovest.
Ni album Nyovest avuga ko
yakoze mu bihe bigoye ubwo nta mafaranga yari afite yo kumenyekanisha imiziki
ye, nta studio yari afite yo kumukorera imiziki ndetse nta n’abantu yari afite
ngo bamufashe muri iyo mishanga yose.
N’ubwo yayikoze mu bihe
bigoye, iyi album yamugiriye umumaro ukomeye ndetse ikajya inayobora izindi
album nyinshi mu gukundwa ndetse abantu bahera ubwo batangira gukurikirana
ibikorwa bye.
Mu rwego rwo kwishimira
umusanzu iyi album yagize ku mwuga we, Cassper Nyovest yateguye igitaramo cyo
kwishimira imyaka 10 ishize ashyize hanze iyi album kizaba ku wa 26 Ukwakira
2024 muri Zone 6, Soweto.
Mu butumwa yageneye
abafana be, Cassper Nyovest yagize ati “Imyaka 10 irashize nshyize hanze album
Tsholofelo nakoze nta label mfite imfasha, nta bufasha bw’amafaranga mbona, nta
mafaraga yo kumenyekanisha ibikorwa byanjye. Ariko ntabwo nigeze niyumva
ngenyine nari mbafite mwe abafana mwagumye mu ruhande rwanjye.”
Muri iki gitaramo
yateguye, Cassper Nyovest yatumiyemo abandi bahanzi bakomeye barimo Kabza De
Small, K.O, Musa Keys, Abidoza, Kamo Mphela, Nobantu Vilakazi, Nadia Nakai,
Toss, Gemini Major, Big Hash na Emtee.
TANGA IGITECYEREZO