RFL
Kigali

Cassper Nyovest yatumiye abarimo Musa Key mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya album ‘Tsholofelo’

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:8/10/2024 11:56
0


Umuraperi Cassper Nyovest uri mu bakomeye muri South Africa na Afurika muri rusange, yateguye igitaramo cyo kwishimira imyaka 10 ishize ashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Tsholofelo’ yagize uruhare rukomeye ku muziki we.



Ku wa 18 Nyakanga 2014, nibwo umuhanzi Cassper Nyovest yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘Tsholofelo’ yari igizwe n’indirimbo zamamaye cyane nka “Phumakim”, “Doc Shebeleza” and “Tsibip”. Izi ndirimbo zose zatanze umusanzu ukomeye ku mwuga wa Casper Nyovest.

Ni album Nyovest avuga ko yakoze mu bihe bigoye ubwo nta mafaranga yari afite yo kumenyekanisha imiziki ye, nta studio yari afite yo kumukorera imiziki ndetse nta n’abantu yari afite ngo bamufashe muri iyo mishanga yose.

N’ubwo yayikoze mu bihe bigoye, iyi album yamugiriye umumaro ukomeye ndetse ikajya inayobora izindi album nyinshi mu gukundwa ndetse abantu bahera ubwo batangira gukurikirana ibikorwa bye.

Mu rwego rwo kwishimira umusanzu iyi album yagize ku mwuga we, Cassper Nyovest yateguye igitaramo cyo kwishimira imyaka 10 ishize ashyize hanze iyi album kizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 muri Zone 6, Soweto.

Mu butumwa yageneye abafana be, Cassper Nyovest yagize ati “Imyaka 10 irashize nshyize hanze album Tsholofelo nakoze nta label mfite imfasha, nta bufasha bw’amafaranga mbona, nta mafaraga yo kumenyekanisha ibikorwa byanjye. Ariko ntabwo nigeze niyumva ngenyine nari mbafite mwe abafana mwagumye mu ruhande rwanjye.”

Muri iki gitaramo yateguye, Cassper Nyovest yatumiyemo abandi bahanzi bakomeye barimo Kabza De Small, K.O, Musa Keys, Abidoza, Kamo Mphela, Nobantu Vilakazi, Nadia Nakai, Toss, Gemini Major, Big Hash na Emtee.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND