Dr. Muyombo Thomas uri mu itsinda ry’abaganga bashinzwe kurwanya Icyorezo cya Marburg mu Rwanda yasabye abaturarwanda gukaza ingamba zo kucyirinda, barushaho kwimakaza isuku no kwirinda kwegerana n’uwagaragaje ibimenyetso.
Umuhanzi akaba
n’Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu gihugu mu Kigo cy’Igihugu
cy’Ubuzima, Dr. Muyombo Thomas wamamaye ku mazina ya Tom Close mu muziki, yibukije
Abaturarwanda bose gukaza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg gikomeje
kwibasira cyane abakora mu nzego z’ubuvuzi.
Yagize ati: “Nk’umwe mu
bari ku ruhembe rw’umuheto mu guhangana n’iyi virusi, ndi mu bafite ibyago
bikomeye byo kuba nakwandura. Igikorwa cyo gukingira abakora kwa muganga ni ingenzi,
kuko gituma dukomeza kwita ku banduye iyi virusi, tugabanya ibyago byo
kwanduzwa na bo. Niyo mpamvu nanjye nafashe iya mbere nkikingiza kugira ngo nongere
ubwirinzi bw’umubiri wanjye.”
Dr. Muyombo yakomeje
agira ati: “Tuributsa Abaturarwanda bose gukomeza ingamba zo kwirinda iki
cyorezo; bita ku isuku, birinda kwegera uwagaragaje ibimenyetso, ndetse igihe
cyose bamubonye bakihutira guhamagara 114 kugira ngo ababishinzwe baze
bamwiteho.”
Ku Cyumweru tariki 6
Ukwakira 2024, u Rwanda rwatangiye gukingira icyorezo cya Marburg. Ku ikubitiro
abatangiye guhabwa uru rukingo ni abakora mu nzego z’ubuvuzi cyane cyane
abakora ahantu hatuma bahura n’ abarwaye iyi ndwara.
Minisitiri w’Ubuzima Dr.
Sabin Nsanzimana yabwiye itangazamakuru ati: […] ku buryo uyu munsi tuza
gutangira gukingira abantu bashobora kwibasirwa n’iki cyorezo kurusha abandi.
Barimo abaganga bari
kuvura Marburg aho turi kuvurira, hari n’abandi bari mu bitaro bahuye n’abahuye
n’iyi Virusi n’abahitanywe nayo cyangwa se barwaye, abo ni bo bihutirwa cyane
ariko [harimo] abakora ahantu hakunda kwibasirwa na Marburg nko mu cyumba cy’indembe
ahakunda kuza abarwayi barembye.”
Yavuze ko uru rukingo
atari ubwa mbere rugiye gukoreshwa ndetse hakaba hari icyizere ko ari intwaro
ikomeye mu rugamba rwo kurandura burundu iki cyorezo.
Kuba mu bamaze kwamburwa
ubuzima n’iyi ndwara higanjemo abakora mu nzego z’ ubuvuzi, ni ho Dr Brian
Chirombo uhagarariye ishami ry’ umuryango wabibumbye ryita ku buzima mu Rwanda
ashima uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubarinda no kubitaho
byumwihariko, avuga ko kuba iki cyorezo cyarahereye ku bakora mu
nzego z’ubuzima, ari ikintu kigomba gutuma inzego zose zihaguruka
zigafatanya kuko abaganga baramutse barwaye nta wavura abaturage.
Uru rukingo ruri gutangwa
mu Rwanda rwitwa Sabin vaccine rwakozwe n’Ikigo cyitwa Sabin Vaccine Institute,
cy’i Washington, D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu hakaba haraje
haraje doze 700 ariko byitezweho ziziyongeraho izindi mu minsi iri imbere.
Kugeza ubu abanduye
Marburg mu Rwanda bamaze kugera kuri 56, abakiri kwitabwaho ni 36, abahitanywe
na yo ni 12, mu gihe abakize ari 8. Kugeza ubu abarwayi bari kuvurwa
hakoreshejwe imiti ibiri yoherejwe mu Rwanda irimo Remdesivir u Rwanda rwahawe
na Gilead Sciences Inc.
Marburg ni indwara
yandura, itera umuriro mwinshi kandi ishobora guhitana ubuzima bw’uyirwaye.
Iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa virusi, ikagira ibimenyetso by’ibanze bisa
n’iby’izindi ndwara zitera umuriro nka malaria cyangwa tifoyide.
Ibimenyetso biranga
indwara ya Marburg ni ukugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe mu buryo
bukabije, kubabara imikaya, kugira umunaniro ukabije, kuruka no gucibwamo.
Uburyo bwo kuyirinda ni
ukwirinda kwegerana cyane cyangwa gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso no
kugira isuku.
TANGA IGITECYEREZO