RFL
Kigali

Ubushita bw’Inkende bukomeje guhitana benshi muri Afurika

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:6/10/2024 11:52
0


Mu gihe hashize iminsi mike Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO), ritangaje ko muri Afurika abagera kuri 38 000 aribo banduye, ubu noneho ryatangaje ko abagera kuri 844 kuri uyu mugabane bamaze gupfa.



Republika ya Demokarasi ya Congo nicyo gihugu cyo muri Afurika giheruka gutanga inkingo z’icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende cyibasiye benshi muri iki gihugu dore ko ari nacyo gifite umubare munini w’abacyanduye, mu gihe Ghana ariyo iherutse kubona umuntu wa mbere wanduye.

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo yatangaje ko ingingo zimaze kuboneka ari nke cyane. Kugeza ubu, Congo ifite inkingo ibihumbi 265 gusa. Yatangaje ko nubwo inkingo zikiri nke hari icyizere ko mu minsi iri mbere hazaboneka izihagije.

Intambwe itangiye yo gutera inkiko z’ubushita bw’inkende, ifatwa nk’intambwe ya mbere ije kuvanaho ubusumbasumbane bwahabaye mu gukingira iki cyorezo kuva  mu 2022, aho Afurika yasigaye inyuma, mu gihe Amerika n’u Burayi byatanze inkingo ku bwinshi.

Ishami rya ONU ryita ku buzima, OMS, ryemeza ko ku mugabane wose wa Afurika, abamaze guhitanwa n’iki cyorezo muri uno mwaka ari 844. Abacyanduye ari ibihumbi 32800. Ibihugu iki cyorezo cyagezemo ni 13 nk'uko OMS ibyerekana. Baba abanduye, baba abapfuye, benshi ni abo muri DR.Congo aho kugeza ubu ifatwa nk’ikicaro gikuru cy’iyi virusi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND