RFL
Kigali

Ariana Grande yavuze ku byo gutwara umugabo w'abandi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/10/2024 10:47
0


Icyamamarekazi mu muziki na sinema, Ariana Grande, yagarutse ku byo avugwaho byo gutwara umugabo w'abandi no gusenya urugo rw'undi mugore, ndetse abishyiraho umucyo nyuma y'umwaka wose abivugwaho.



Umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime, Ariana Grande watangiye kwamamara mu 2007 kugeza ubu, amaze iminsi atungwa agatoki na benshi bamugaya ko yasenye urugo rw'abandi agatwara umugabo w'undi mugore.

Ibi byatangiye muri Kamena ya 2023 ubwo Ariana Grande yemezaga ko ari mu rukundo rushya n'umukinnyi wa filime Ethan Slater banahuriye muri filime 'Wicked'. Ibi yabitangaje nyuma y'uko  yari amaze guhana gatanya na Dalton Gomez bari bamaranye imyaka 2 gusa barushinze.

Aya makuru yasamiwe hejuru n'itangazamakuru ryo muri Amerika ryavugaga ko umukunzi mushya wa Ariana ari umugabo wari wubatse n'umugore we Lilly Jay banafitanye umwana w'umuhungu. Ni nako byatangazwaga ko urugo rwa Lilly na Ethan rwasenyutse muri Mutarama ya 2023 nyuma y'uko Ariana Grande yaryamanye na Ethan bikavumburwa n'umugore we bagahita batandukama.

Nyuma y'umwaka wose bivugwa ko Ariana Grande ariwe watandukanije Ethan Slater n'umugore we, ubu yahakanye aya makuru yivuye inyuma. Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Vanity Fair Magazine yavuye imuzi iby'urukundo rwe n'uyu mugabo bavuga ko yatwaye.

Ubwo Ariana yatangiraga gukundana na Ethan Slater byavuzwe ko yamutwaye undi mugore

Ariana Grande abajijwe niba yaratangiye gukundana na Ethan akiri kumwe n'umugore we Lilly, yasubije ati: ''Mugomba kubanza kumva ko mbere hose nahoze ndi inshuti ya Ethan mbere y'uko akora ubukwe mu 2018. Twembi twarashatse ariko ntabwo twahiriwe nabyo kuko nta n'umwe muri twese wagumanye n'uwo barushinze. Biri no mu bintu byatumye turushaho kwegerana cyane mu marangamutima kuko buri wese yumvaga neza ibyo mugenzi we ari kunyuramo''.

Uyu muhanzikazi yavuze ko atariwe watandukanije Ethan n'umugore we Lilly

Yakomeje ati:''Nibyo koko akiri kumwe n'umugore we twaravugana ariko ntabwo twari twagatangira gukundana. Twabitangiye bamaze gutandukana kandi n'ikiganiro nagiranye n'umugore we kuri telefone musobanurira ko ntaho mpuriye n'icyemezo cya Ethan wamusabye ko batandukana.

Bari bafitanye ibibazo bitatewe nanjye ahubwo nuko abantu babonye duhise dukundana bagitandukana bakibwira ko ari njyewe watumye batandukana. Njyewe sindi umuntu wasenya urugo rw'abandi kuko nzi uko bibabaza, najye murabizi ko nasenyewe n'undi muntu''.

Ariana Grande yavuze ko byamubabaje kubona abantu barakiriye nabi urukundo rwe na Ethan Slater

Ariana Grande w'imyaka 31 yanagarutse ku kuba yarababajwe n'uko bantu bakiriye umubano we na Ethan Slater. Yagize ati:''Kubona n'abafana banjye bavugana ko natwaye umugabo w'abandi byarambabaje. Njyewe nerekanye umukunzi wanjye byishimiye, bari bazi ko mvuye muri gatanya yari ingoye ariko mbona babyakiriye nabi byarambabaje, ntinya no gushyira amafoto yacu ku mbuga kuko nzi ko badutuka''.

Mu kiganiro na Vanity Fair, Ariana Grande yagarutse ku byo avugwaho byo gutwara umugabo w'abandi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND