Umusizi Murekatete yongeye gukora mu nganzo ahuza imbaraga na Nyirarukundo Beatrice usanzwe ari umukinnyi w’ikinamico, bakorana igisigo cyitwa “Amakiriro” gishingiye ku babyeyi bo mu cyaro, bashakira amaramuko ku bana babo babarizwa mu Mujyi itandukanye.
Ni igisigo cyagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 4
Ukwakira 2024, ariko hari hashize ibyumweru bibiri uyu mukobwa ateguje abafana
be n’abakunzi b’ibisigo isohoka ryacyo, kibanjirije ibindi biri kuri Album
amaze umwaka wose ari gutegura.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Murekatete yavuze ko yageze
ku guhanga iki gisigo biturutse ku kiganiro yagiranye n’inshuti ye ya bugufi, cyibanze ku buzima anyuramo bwa buri munsi, burimo gushakisha hirya no hino, ariko
ugasanga niwe umuryango wose utezeho amakiriro.
Ati “Amakiriro ni igisigo cyashibutse mu nkuru mpamo
y’inshuti yanjye ya bugufi. Iyo nshuti yakundaga umurimo cyane ubona yuzuye ishyaka
ryo gushaka kwiteza imbere nkabiyikundira cyane. Igihe kimwe imbwira ko yifuza
ko tuganira byihariye.”
Ikiganiro twagiranye icyo gihe cyari cyuzuye amarira
masa, ntacyo nkuyeho ntacyo nongeyeho, nicyo cyashibutsemo iki gisigo ‘Amakiriro’.”
Yavuze ko akimara kumva inkuru y’inshuti ye yibajije ibibazo byinshi. Akomeza ati “Nkimara kumva iyi nkuru byanteye kwibaza nti ubundi koko abana bava mu cyaro bakaza mu mijyi itandukanye babaho bate?, bakora iki iyo bahageze? Bakirwa na bande? Ibibazo byabo babiganiriza bande? Baba babanye bate n’ababaha imirimo bakora? Mbese umubano wabo n’abasigaye mu cyaro wo ukomeza kuba mwiza?”
Ni igisigo ariko yanakoze mu rwego rwo gukebura
ababyeyi n’abandi, bumva ko umuntu wagiye mu Mujyi akwiye kubabera amakiriro mu
rugendo rw’abo rw’ubuzima.
Ati “Hanyuma nifuza no gukebura abagifite imyumvire yo
kumva ko buri ugiye mu mujyi runaka aba ageze iyo ajya, agomba kohereza
amafaranga, agomba kohereza amadolari. Agomba guturwa ibibazo byose, bakirengagiza
imigozi imuboha n’amahwa amuhanda. Nguko
uko byagenze ngo Amakiriro arangire kuriya muyumva.”
Murekatete asobanura ko gukorana na Nyirarukundo
Beatrice byaturutse ku kuba yarashakaga umubyeyi wakina neza ubutumwa yahimbye muri iki
gisigo. Ariko avuga ko bitari byoroshye kumugeraho, kuko yashakaga umubyeyi
wasoma neza ikinyarwanda nk’uko yacyanditse.
Ati “Nandika Amakiriro mu ntekerezo zanjye hari harimo
ishusho y’umuntu umeze neza neza nka Nyirarukundo Beatrice ariko ntazi ko ariwe
nzahura nawe.”
Namaze igihe kinini nshakisha umubyeyi ushobora
gusoma neza Ikinyarwanda, ubasha guhuza amarangamutima n’ibyo akina, n'ibyo
asoma naramuhebye pe. Nyirarukundo narinsanzwe ndi umukunzi we kuva kera,
namwumvaga mu Ikinamico mu Indamutsa za RBA.”
Rimwe rero Urunana rwateguye igikorwa cyo gushaka
abakinnyi bashya mu Ikinamico yitwa ‘Ikirezi’ ndatsinda nanjye nitabira
igikorwa cyo kuyifatira amajwi aho niho nahuriye na Nyirakundo Beatrice ubwa
mbere. Kuko we yari asanzwe ari umukinnyi w’iyo kinamico uhoraho.”
Murekatete yavuze ko ubwo yabonaga Nyirarukundo akina
mu ikinamico ‘Ikirezi’, yumvise ijwi rye n’uburyo asoma neza Ikinyarwanda yumva
niwe bakwiye gukorana muri iki gisigo.
Akomeza ati “Uwo munsi nibwo namwibwiye, mubwira ibyo nkora kuko numvaga umutima wanyemeje ko ariwe wajya mu gisigo cyanjye."
Twarakinnye umutima uguma kumpata kuva aho musabye ubufasha bwo kujya mu gisigo cyanjye, nahise mbimubwira ndataha tuguma kuganira tugera kuri aya ‘Amakiriro’ twabagejejeho. Ni umubyeyi w’ibigwi ni umuhanga cyane. Ndamushimira umusanzu yahaye Inganzo y’Ubusizi.”
Amajwi y’iki gisigo yatunganyijwe na De Lou, ni mu gihe amashusho (Video) yafashwe na Otto Shamamba.
Murekatete yatangaje ko inshuti ye ya hafi ariyo yabaye imvano yo kwandika igisigo ‘Amakiriro’Murekatete yavuze ko ababyeyi badakwiriye gutega
amakiriro ku bana babo bari mu Mujyi
Murekatete yaherukaga gushyira hanze igisigo yise
"Bucuruza iki?", "Nguhoze", "Mpindutse Nte?",
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IGISIGO ‘AMAKIRIRO’ MUREKATETE YAKORANYE NA NYIRARUKUNDO BEATRICE
TANGA IGITECYEREZO