RFL
Kigali

Alyn Sano mu mushinga w’indirimbo na Sheebah Karungi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2024 11:13
0


Umuhanzikazikazi Aline Shengero Sano wamamaye nka Alyn Sano, yatangaje ko yatangiye ibiganiro n’umuhanzikazi ukomeye muri Uganda wamenye nka Sheebah Karungi biganisha ku ndirimbo bateganya gukorana mu gihe kiri imbere, mu rwego rwo kwagura urugendo rwe rw’umuziki nk’umwe mu bahanzi bigaragaje mu myaka itanu ishize.



Sheebah Karungi ari kwitegura igitaramo gikomeye yise “Neyanziza Concert” giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ukwakira 2024 kuri Lugogo Cricket Oval mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda, ashimangira ibigwi by’imyaka ishize ari mu muziki.

Ni igitaramo cyamamajwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bamwe mu bantu bazwi bagiye bifata amashusho basakaza hirya no hino bahagamira abafana n’abakunzi b’umuziki kutazacikwa n’iki gitaramo, cy’uyu mukobwa wifata nk’umwamikazi w’umuziki muri Afurika.

Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa 3 Ukwakira 2024, Sheebah Karungi yavuze ko nyuma y'iki gitaramo azafata ikiruhuko mu muziki, ashingiye ku kuba amaze imyaka 14 anezeza imitima y'abakunzi be binyuze mu ruhumbirajana rw'ibitaramo yagiye akorera ahantu hanyuranye.

Yavuze ati "Ntabwo ngiye kugenda by'iteka ryose. Ahubwo ni akaruhuko. Natangiye kugaragara ku rubyiruko kuva mfite imyaka 14 y'amavuko, ubu ngejeje imyaka 34 y'amavuko. Ndatekereza ko n'Imana yabyemeye ko nafata ikiruhuko."

The New Vision yanditse ko Sheebah Karungi yatangaje ibi mu gihe hamaze iminsi hari amakuru avuga ko atwite, biri mu mpamvu zatumye ahitamo guhagarika by'igihe gito umuziki we. Ariko yabwiye itangazamakuru ko ibivugwa atari ukuri.

Mu mashusho yashyize kuri konti ye ya Instagram ateguza iki gitaramo, harimo agaragaza umuhanzikazi Alyn Sano ahamagarira abantu kutazacikwa n’iki gitaramo. 

Alyn Sano yagaragaje Sheebah Karungi nk’umukobwa waharaniye iterambere ry’umuziki wa Uganda, bityo akwiye gushyigikirwa.

Ni gacye umuhanzi wo mu kindi gihugu akora igitaramo akifashisha abo hanze y’igihugu cye mu cyamamaza. Ndetse, ntibikunze kubaho mu Rwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Alyn Sano yavuze ko kwifata ariya mashusho yamamaza igitaramo cya Sheebah Karungi byaturutse ku biganiro bari kugirana biganisha ku ndirimbo bombi bagomba gukorana kandi mu gihe kiri imbere.

Ati “Ndi umufana we kandi nawe akimbona yahindutse umufana wanjye. Rero, gukorana ni ibintu turi gutegura, mu gihe twese twaba duhutse neza.”

Alyn Sano aherutse gushyira ku isoko amashusho y'indirimbo yise "Head". Mu myaka itanu ishize ari mu muziki yakoranye indirimbo n'abahanzi Mpuzamahanga barimo Sat-B wo mu Burundi, Fameica wo muri Uganda n'abandi.

Uyu muhanzikazi kandi aherutse gushyira ku isoko Album yise 'Rumuri'. Aherutse gutangaza ko ari gutegura igitaramo cyihariye cyo kuyimurika, ndetse yatangiye no gukora kuri Album ye ya kabiri.

Alyn yakunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka "Radiyo", "Fake Gee", "Rwiyoborere", "For Us" n'izindi.

Sheebah Karungi ni umuhanzikazi w’Umunya-Uganda, umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime udatana n’udushya ku rubyiniro n’imyambarire.

Yatangiye guhangwa amaso mu 2014 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Ice Cream’, yatumye yegukana igihembo cy’umuhanzikazi mwiza mu bihembo HiPiPo Music Awards.

Mu 2016, Sheebah yakinnye muri filime ‘Queen of Katwe’, yagaragayemo abarimo umunya-Kenya, Lupita Nyong’o uzwi mu ruhande rwa Sinema ku Isi.

Alyn Sano yatangaje ko ari mu biganiro biganisha ku ndirimbo ye na Sheebah Karungi Sheebah Karungi yashimye Alyn Sano ku bwo kumushyigikira mu gitaramo asoza afata ikiruhuko mu muziki Alyn Sano yavuze ko kuva yahura na Sheebah Karungi, umubano wabo wagutse kugeza ubwo biyemeje gukorana indirimbo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'JOHN RAMBO' YA SHEEBAH KARUNGI

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HEAD’ YA ALYNSANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND