RFL
Kigali

RDC: Abagera kuri 78 ni bo bamaze guhitanwa n'impanuka y'Ubwato bwarohamye mu Kivu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:4/10/2024 5:32
0


Abantu bagera 78 ni bo bamaze guhitanwa n'impanuka y'Ubwato bwitwa ’MV Merda’ bwari butwaye abantu 278 bwarohamye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande ruherera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 3 Ukwakira 2024. Mu gicuku cyo kuri uyu munsi n'ubundi Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyepfo, Jean Jacques Purisi yatangarije Reuters ko bazamenya neza umubare w'abapfuye nibura mu minsi 3.

Ati: "Bizatwara nibura iminsi itatu kugira ngo tubone imibare nyayo kuko imibiri y'abapfuye yose ntabwo itaraboneka". Yakomeje avuga ko ariko nibura bamaze kumenya ko abantu 78 ari bo bamaze kwitaba Imana mu gihe bamaze kurokora abantu 58.

Ubu bwato bwavaga mu gace ka Minova gaherereye muri teritwari Kalehe, Intara ya Kivu y’Amajyepfo bwerekeza mu mujyi wa Goma. Bwarohamiye mu gace ka Mukwidja. Amashusho yafashwe agaragaza burohama gake gake kugeza ubwo bwose bucuramye, bukarengerwa n’amazi.

Ku rundi ruhande, hagaragara abagenzi bake bageragezaga koga, berekeza ku nkombe z’ikiyaga. Umwe mu barokotse, Alfani Buroko Byamungu w'imyaka 51 yabwiye Reuters ko mu gihe yarwananaga no kuguma ku kiyaga hejuru abandi bamukikije bose bo yababonaga barohama.

Ati: “Nabonye abantu barohama, benshi bagiye munsi. Nabonye abagore n'abana barohama mu mazi, nanjye ubwanjye nari hafi kurohama, ariko Imana yamfashije"?

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Jean-Jacques Purusi yagaragaje ko iyi mpanuka yatewe n’uko ubu bwato bwari butwaye abarenze ubushobozi bwabwo kuko bwakabaye butwara abagenzi batarenze 30.

Yagaragaje ko abasare, Polisi ishinzwe umutekano wo ku nkombe z’ikiyaga ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’ubwikorezi bukorerwa muri iki kiyaga bafite uruhare muri iyi mpanuka.

Yatangaje ko hagiye kuba inama y’umutekano yihutirwa ku rwego rwa Kivu y’Amajyepfo, yiga kuri iyi mpanuka, ateguza ko abayigizemo uruhare bose bagomba kubiryozwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND