RFL
Kigali

Ibyishimo ni byose kuri Eminem ugiye kubona umwuzukuru

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:4/10/2024 12:16
0


Umuraperi w'icyamamare Eminem, yahishuye ko ari mu byishimo bidasanzwe nyuma y'uko amenye ko umukobwa we Hailie Jade agiye kwibaruka imfura ye bityo nawe akabona umwuzukuru.



Muri Mata ya 2024 nibwo umuraperi w'icyamamare Marshall 'Eminem' Mathers II, yashyingiye umukobwa we Hailie Jade Mathers ku mukunzi we Evan McClintok bari bamaranye imyaka 6 mu munyenga w'urukundo.

Kuri ubu Eminem yamaze guhishura ko umukobwa we Hailie yitegura kwibaruka imfura ye izahita imugira sekuru ku nshuro ya mbere. Ibi yabitangaje abinyujije mu mashusho y'indirimbo yise 'Temporary' yatuye umukobwa we.

Mu mashusho y'iyi ndirimbo agaragaza kuva Hailie akiri umwana muto, ibyo yagiye anyuranamo na Se Eminem kugeza ku munsi amushyingira aho uyu muraperi yamusohoye mu nzu amarira ari yose. Yanerekanye kandi ubwo uyu muraperi yamenyaga ko umukobwa we atwite.

Hailie Jade w'imyaka 28 yatunguje Se ijezi y'ubururu y'ikipe afana yitwa Detroit Lions, aho inyuma hari handitse 'Grandpa' bisobanuye 'Sekuru'. ubwo Eminem yari akiri gusoma iyi JeZI yahise ahabwa kandi urupapuro rwo kwa muganga rwerekana umwuzukuru we ukiri mu nda maze nawe afatwa n'ikiniga.

Mu kiganiro gito Eminem yahaye New York Times, yavuze ko umunsi amenya ko agiye kuba Sogokuru ko ari umunsi atazibagirwa.

 Ati:''Umunsi mbimenya sinzawibagirwa, numvise ibyishimo bidasanzwe kugeza n'ubu ndacyabyiyumvamo. Ni mpano y'Imana kuba yarampaye umwana none nawe agiye kumpa umwuzukuru. Kera sinarinzi ko nanjye ibi bizambaho niyo mpamvu kubyakira bingora''.

Muri Mata uyu mwaka nibwo Eminem yashyingiye umukobwa we Hailie

Umukobwa we yamutunguje iJEZI yanditseho 'Grandpa' imubwira ko agiye kubona umwuzukuru

Uyu muraperi yavuze kuva ku munsi amenya ko agiye kubona umwuzukuru yagize ibyishimo bidasanzwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND