RFL
Kigali

Fitina Ombolenga yavuze ku mpinduka mu Mavubi, anakomoza kuri 'Derby' -VIDEO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:3/10/2024 18:23
0


Myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda na Rayon Sports,Fitina Ombolenga yavuze ko mu Mavubi hahindutse byinshi ndetse anavuga ko mu gihe byakwemezwa ko umukino wa Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 19 bo biteguye gukina.



Ibi yabigarutseho mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 3 Ukwakira mu gihe Amavubi akomeje gukora imyitozo yitegura imikino 2 afitanye na Benin mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

Fitina Ombolenga yavuze ko kuri ibu imyitozo barimo barakora ari imyitozo myiza igamije intsinzi ndetse anavuga ko abakinnyi bameze neza muri rusange.

Ati" Ni imyitozo myiza, icyo navuga cyo nuko imyitozo ya hano buri gihe aba ari imyitozo myiza igamije intsinzi.

Abakinnyi bameze neza uko iminsi iri kugenda ninako abakinnyi bashya bari kugenda baza kandi nibyo byongera imbaraga mu ikipe".

Uyu mukinnyi yakomeje avuga ko kuba hari abandi bakinnyi bari kuzanwa mu Mavubi bavuye hanze nta kibazo abakina mu Rwanda babigiraho kuko biteguye gukina.

Ati" Icyaba cyose nuko iyo umukinnyi yiteguye gukina haza Umunyamabanga ataza aba yiteguye gukina kandi nta kibazo kigomba kumusubiza inyuma. Icyo navuga rero ku ikipe y'igihugu ntabwo ari ukuvuga ngo ni ugukina imikino ya CHAN gusa n'andi marushanwa yose twayakina".

Yavuze ko mu Mavubi hahindutse ibintu byinshi haba ari ibijyanye n'abakinnyi n'imitoreze ndetse anavuga ko ku bwe Torsten Frank Spittler akwiye kongererwa amasezerano kuko afite umusaruro mwiza .

Ati" Hagiye hahinduka ibintu byinshi cyane ku kijyanye n'abakinnyi n'imitoreze yagiye ihinduka akaba aricyo kiri kudufasha muri iyi minsi. Gusa haracyari byinshi byo gukora ariko uko iminsi igenda iza niko tugenda dutera imbere mu mikinire no mu myunvire.

Njyewe ku giti cyanjye umusaruro afite urabimwemerera cyane,ni umutoza mwiza ni nk'umubyeyi".

Fitina Ombolenga yavuze ko kuba tariki ya 15 bafitanye umukino na Benin , tariki ya 19 hakaba hari umukino wa Rayon Sports na Rayon Sports naho nyuma yaho hadaciyemo iminsi myinshi hakaba hari imikino ya CHAN ibyo ntacyo bibatwaye kuko umukinnyi abereyeho gukina.

Uyu myugariro usanzwe akinira Rayon Sports yavuze ko imikino 2 ya Benin bafite ikomeye bityo ikaba ariyo izabaha icyizere cyo gukomeza mu gikombe cya Afurika cyangwa cyo kudakomeza.

Ati" Ni imikino 2 dufite ikomeye kandi izaduha icyizere cyo gukomeza imbere cyangwa cyo gusubira inyuma gusa icyo nabizeza nuko tuzakoresha imbaraga zose zishoboka kandi ndizera ko Benin tuzayikuraho amanota".

Yavuze ko kandi kuba hari abakinnyi bashya bari kuzanwa mu Mavubi bavuye muri shampiyona zikomeye bizabafasha mu bijyanye n'ubusatirizi.

Ati" Icyo navuga nuko nk'abakinnyi bakina basatira cyane baba baturutse hanze baba bafite byinshi batuzaniye kurusha wenda abakina mu gihugu imbere kuko uruhande rwugarira rwo ntabwo umuntu aba arushidikanyaho cyane. Uruhande rusatira nicyo kiba ari ikibazo gikomeye gusa iyo dukomeje kubona abakinnyi bavuye muri shampiyona nziza baza natwe biradufasha kubona ko hari intsinzi twabona".

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi, izakina na Benin mu mukino ubanza wo ku munsi wa gatatu tariki ya 10 Ukwakira naho uwo kwishyura ukinwe tariki ya 15 Ukwakira muri Stade Amahoro.

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND