RFL
Kigali

Furaha Apoline waserukiye u Rwanda muri Miss Culture Global muri Afurika y’Epfo yabuze Visa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/10/2024 9:33
0


Umukobwa witwa Furaha Appoline yatangaje ko yagowe no kubona ‘Visa’ kugira ngo abashe guserukira u Rwanda mu irushanwa rya “Miss Culture Global 2024” rihuje abakobwa bo mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane wa Afurika ribera muri Afurika y’Epfo.



Furaha yabwiye InyaRwanda ko kuva yakwiyandikisha atigeze ashyira imbaraga muri iri rushanwa, ahanini bitewe n’amakuru yamenye ajyanye n’uko atazoroherwa no kubona ‘Visa’ kuko no mu 2021 nabwo yitabiriye irushanwa nk’iri muri Afurika y’Epfo, ariko ntiyabona ibyangombwa bimwemerera guserukira igihugu.

Asanzwe abarizwa muri Kenya. Ariko yiyandikishije nk’umunyarwandakazi ahagarariye igihugu cy’amavuko. Ati “Ndimo nk’umukandida. Kubera ko ntabwo Afurika y’Epfo itanga ‘Visa’ ku banyarwanda, hari n’irindi rushanwa nari ndimo mu 2021 ntabwo sinagiyeyo kubera ko Afurika y’Epfo idatanga Visa ku banyarwanda.”

Yavuze ko kiriya gihe yagerageje kuvugisha Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo kugira ngo amufashe abone uko yitabira ariko biranga. Ati “Mbese icyo nari nshoboye gukora icyo gihe naragikoze ariko biranga.”

Furaha anavuga ko yagiye muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi kugira ngo bamufashe ariko biranga. Yamenye ko abantu bemererwa kujya muri Afurika y’Epfo “ni abantu bafite Pasiporo ya Serivisi, kandi urabizi kugira ngo Pasiporo ya Serivisi bayitange, bayitanga ku bantu bari mu butumwa bw’akazi, ni uko rero nabuze Visa’.

Arakomeza ati “Rero kuri iyi nshuro nabwo nari ndimo ariko kubera ko Afurika y’Epfo itampa Visa, rwose nta mbaraga nabishyizemo, nditurije. Nanjye ndi gukurikirana uko biri kugenda nk’abandi bose.”

Uyu mukobwa atangaje ibi mu gihe bamwe mu bakobwa bahatanye muri iri rushanwa, batangiye kugera muri Afurika y’Epfo kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024, kandi ni igikorwa gikomeza no kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024.

Furaha atekereza ko atari we wenyine ushaka kujya muri Afurika y’Epfo ariko akazitirwa no kutabona ‘Visa’ ijya muri kiriya gihugu.

Yavuze ko yari yiteguye guhagararira u Rwanda neza, ndetse yari yakoze imyitozo, ashyira amafaranga mu guhamagarira abantu kumushyigikira mu matora yo kuri Internet n’ahandi ariko ‘ntibyakunda’.

Furaha yasobanuye ko ubwo mu 2021 yitabiraga iri rushanwa, yatowe n’umubare munini w’abanyarwanda ku buryo yari afite icyizere cy’uko azitwara neza ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa ariko yabuze ibyangombwa bituma acika intege.

Ati “Ubushize nari mfite amajwi ari hejuru cyane. Bari bantoye cyane, barantungura cyane, bimwe bavuga ngo Abanyarwanda ntabwo bashyigikira bagenzi babo, Oya! Baratoye, numva ndishimye, ariko sinagenda, rero bacika intege. Ntabwo rero ubu nagira icyo mbasaba ngo banshyigikire kandi n’ubundi ntazagenda.”

Ibirori byo guhitamo umukobwa wegukana ikamba rya Miss Culture Global 2024, bizaba ku wa Gatandatu tariki 5 Ukwakira 2024 mu Mujyi wa Johannesburg guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa yine n'igice z'ijoro.

Ni ibirori bizarangwa no kwiyerekana kwa buri mukobwa, ndetse buri wese azagaruka ku mushinga yateguye yitezeho ko aramutse atsinze akawushyira mu bikorwa wafashe sosiyete cyane cyane urubyiruko n'abandi bari mu buzima butari bwiza.

Ushingiye ku bitekerezo bitangwa n'abantu banyuranye ku rubuga rwa Instagram, buri wese agaragaza uwo ashyigikiye, ariko amajwi ya benshi n'aya bantu bo muri Malawi, Nigeria, Mozambique n'abandi.

Mu Ukwakira 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, yari yatanze icyizere cy’uko Abanyarwanda bazoroherwa no kubona Visa. Icyo gihe yari mu Nama y’Abaminisitiri ba Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, yabereye i Kigali.

Furaha Appoline wari uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ryo muri Afurika y’Epfo, yatangaje ko yabuze ‘Visa’ bituma atabasha kwitabira
Umukobwa uhagarariye Afurika y'Epfo, Malawi, Philippines na Sierra Leone bagaragaje ko biteguye kwitabira iri rushanwa

 

Furaha Appoline yatangaje ko no mu 2021 yabuze uko yitabira iri rushanwa kubera ‘Visa’


Furaha yatangaje ko yagerageje kuvugisha Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo ariko biranga











TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND