Umusore witwa Irankunda Joseph [Joe Romantic] yatangaje ko afite icyizere cyo gutwara ikamba rya Mister Africa International nyuma y’imyaka icyenda u Rwanda rutakozeho imitwe y’intoki.
Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na
InyaRwanda kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2024, aho yavuze ko kubasha
kwitabira iri rushanwa byamusabye imbaraga n’umuhate kugirango bamuhitsemo mu
basore bazaryitabira.
Uyu musore yavuze ko rwari urugendo rurerure, kuko
yabanje guhatana mu cyiciro cya ‘Pre-Selection’ aho yatanze imyirondoro,
amafoto yasabwaga, kwiyerekana atambuka nk’umunyamideli- kandi byose byabaye
hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yavuze ko muri kiriya cyiciro yabashije gutsinda,
ndetse yemezwa nk’umusore uhagarariye u Rwanda muri Mister Africa
International. Avuga ko bahise binjira mu cyiciro cy’itora ryo kuri internet,
ari naryo rizasiga hamenyekanye umusore uzajya mu cyiciro cya nyuma.
Ati “Bagendera kuri ‘CV’ yawe, bakagendera ku kumenya
uwo uriwe, uko ugaragara, bakagendera ku bumenyi ufite, ubushobozi kuko kujya
muri kiriya gihugu ni amafaranga kandi ugomba kuba witeguye.”
Irankunda Joe yavuze afite ubumenyi n’uburambe mu
kumurika imideli, kuko yigaragaje mu birori byo kumurika imideli birimo nka
Kigali Fashion Week, muri Mercedes Benz Fashion Week, Paris Fashion Week kandi ‘aho
hose bampitagamo mbere’.
Yavuze ko muri iki gihe icyo ashyize imbere ni ugukora
ibishoboka bizatuma yegukana ikamba. Ati “Twese, icyo dushyize imbere ni
ikamba, kandi ikamba rigomba kuboneka.”
Irankunda yavuze ko yasohotse ku rutonde rw’abasore
bahataniye ikamba rya Mister Africa International, mu gihe yari mu Bufaransa,
ariko muri iki gihe yamaze kugaruka mu Rwanda. Kandi yasobanuye ko yafashe
amafoto menshi amugaragaza nk’umusore w’ibituza witeguye guhangana na bagenzi
be.
Akomeza ati “Ikintu cyose ngiyemo nyijyamo nzi ibyo
ngiye gukora […] Ntabwo ndi umwana muri ibi bintu byo kumurika imideli, kuko
mbimazemo igihe. Nkora ibintu byanjye, ubundi ibikorwa bikivugira, kuko
ibyo n’ibintu nzi, byantwaye igihe cyo kubitegura, navuga ko njyewe niteguye.”
Uyu musore yasabye Abanyarwanda kumushyigikira muri
iri rushanwa aho kumuca intege, kuko ahagarariye Igihugu. Yungamo ati “Ibi
ntabwo ari ibintu bikwituraho, ahubwo ni ibintu ukorera kugira ngo ubigeraho […]
Icyo nasaba Abanyarwanda ni umwanya wo kunshyigikira, bakanda ‘Like’, batanga
ibitekerezo [Comments] kuri Paji yanjye n’iyi rushanwa, kuko ijwi rya buri umwe
rifite agaciro kanini […] Icyo twese duharanira, ni uguhesha ishema igihugu
cyacu.”
Iri rushanwa rya Mister Africa International rizabera
muri Sierra Leone, kuva ku wa 12 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2024. Kandi
rihatanyemo abasore barimo uwo muri Gambia, Mauritania, Uganda, Zimbabwe, Comoros,
Nigeria, Cameroon n'abandi.
Ni ku nshuro ya 12 iri rushanwa rigiye kuba, mu bihe
bitandukanye ryaberaga muri Nigeria ariko kuri iyi nshuro rizabera muri Sierra
Leone, aho rihatanyemo abasore 19.
Muri izi nshuro zose u Rwanda rubitse ikamba rimwe
ryazanywe na Ntabanganyimana Jean de Dieu mu 2017, bivuze ko imyaka 7 ishize u
Rwanda rudakoza imitwe y’intoki ku ikamba. Mu 2016 Moses Turahirwa yari yabaye
igisonga cya mbere ndetse mu mwaka wakurikiyeho yashyizwe mu kanama
nkempurampaka.
Irankunda Joseph [Joe Romantic] yatangaje ko yiteguye
guhesha ishema u Rwanda akegukana ikamba
Irankunda yavuze ko yahatanye mu bice bitandukanye bigize iri rushanwa kugeza ubwo ageze mu batoranyijwe guhagararira ibihugu byabo
Irankunda yatangaje ko abategura Mister Africa International basohoye urutonde rw'abahatanye mu gihe yari mu BufaransaMuri 2017, Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Amerika yaciye agahigo yegukana ikamba rya Mister Africa International- Kuva icyo gihe nta wundi munyarwanda uratwara iri kamba
TANGA IGITECYEREZO