RFL
Kigali

Yatwaye Miliyoni 30 Frw! Ibyo wamenya kuri filime yakozweho na Jules Sentore igiye kumurikwa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2024 14:45
0


Umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi wazo, Valens Kabarira yatangaje ko agiye kumurikira mu Rwanda filime mbarankuru ye nshya yise “Vivant Les Chemins de la Memoire” yagizwemo uruhare n’umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore binyuze mu kuyihimbira indirimbo iyiherekeza.



Uyu mugabo amaze iminsi mu Rwanda, ndetse yemeje ko ku wa Gatatu tariki 2 Ukwakira 2024, ari bwo azakora umuhango wo kumurika iyi filime kuri Institut Français du Rwanda guhera saa moya z’ijoro,

Mu kiganiro na InyaRwanda, Valens Kabarira yavuze ko iyi filime yamutwaye amayero 20,000 kugira ngo ayikore [Ni hafi 30,227,484.74 Frw], kandi irimo ubuhamye bw’abantu banyuranye.

Ati “Ni filime mbarankuru, nta bakinnyi barimo kuko ni filime irimo ubuhamya. Muri rusange kugira ngo iyi filime irangire yatwaye amayero 20.000.”

Yavuze ko hazaba umuhango wo kwerekana iyi filime, uzakurikirwa n’ibiganiro, ndetse azanavuga ku gitabo cye yanditse gishingiye kuri iyi filime.

Valens avuga ko kwifashisha Jules Sentore kuri iyi filime byaturutse ku buhanga asanzwe amuziho, amusaba kuyikorera indirimbo iyiherekeza ibizwi nka ‘Sound Track’.

Valens Kabarari yasobanuye ko yatekereje gukora iyi filime mu rwego rwo kugaragaza amateka y'urugendo rwe rwo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi n’urugendo rwe rwo kwiyubaka.

Ni filime yakoze nyuma yo guterwa imbaraga na Judence Kayitesi ‘Mushiki we wanditse igitabo yise “A Broken Life: In Search of Lost Parents and Lost Happiness” kigaruka ku buzima yanyuzemo mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yabaye afite imyaka 11 y’amavuko. Muri iki gitabo agaragazamo ibice bitatu, igice cya mbere ni uburyo yari abayeho n’umuryango we mbere ya Jenoside, igice cya kabiri kibanda ku gihe cya Jenoside n’aho mu gice cya Gatatu agaruka ku kuntu yongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside. 

Muri iki gitabo, avugamo ko Jenoside yabaye atari kumwe n’ababyeyi be kuko yari i Nyamirambo, bahugira mu Musigiti wo kwa Kadhafi.

Ku gifuko kigaragaza igitabo cye, hariho ifoto yerekana inkovu afite mu mutwe. Yavuze ko yatemwe n’umuntu wari umuturanyi w’abo. Kayitesi yavuze ko nyuma yo gutemwa, yateye ubwenge yibagiwe ibintu byose kugeza ku mazina ye bimara igihe kinini.

Kayitesi yabaga i Nyamirambo n'aho Valens Kabarari witegura gushyira hanze iyi filime, yabaga mu Murenge wa Jari mu gihe cya Jenoside.

Valens ati "Jenoside yabaye ndi i Jari, hanyuma duhungira ku kigo cy'abajandarume ndi kumwe n'ababyeyi banjye (Papa, Mama, Sogokuru, Nyogorokuru, mbese umuryango wose wo kwa Papa-aho rero niho babiciye, aba ariho ndokokera."

Yavuze ko nyuma ya Jenoside, mushiki we Kayitesi yanditse igitabo kigaruka ku buzima bwe mbere na nyuma ya Jenoside 'ariko nanjye aho mba mu Bubiligi nanditse igitabo nise 'Vivant''.

Ubwo yiteguraga kugishyira hanze, yasanze Kayitesi nawe yaranditse igitabo. Ati "Ngiye gusohora gitabo nasanze Kayitesi nawe yanditse icye, ariko igitabo cye agisohora mu Kidage nyuma kiza no gukorwa mu Cyongereza icyanjye nkaba naragikoze mu Gifaransa ni ukuvuga ngo kubera ko njye ntavuga Ikidage n'Icyongereza ntabwo nashoboye gusoma igitabo cya Kayitesi."

Yavuze ko bitewe n'uko Kayitesi yamusabaga kumwibutsa amateka y'ukuntu 'ababyeyi bacu bishwe' byatumye batekereza uko bahuza imbaraga baza mu Rwanda biyibutsa inzira zose banyuze bari kumwe n'ababyeyi babo mu gihe cya Jenoside 'kugeza aho biciwe'.

Valens Kabarari ati "Turavukana Kayitesi (Mushiki we), ababyeyi bacu bishwe ndi kumwe n'abo, ariko Kayitesi ntago yari ari mu rugo."

Aba bombi banagiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Jali aho ababyeyi babo bashyinguwe mu rwego rwo gukusanya urugendo banyuzemo mu gihe cya Jenoside.

Iyi filime yakozwe bigizwemo uruhare n’abarimo Valens Kabarari wanditse akanayobora iyi filime, Valens Habarugira na Louis Udahemuka bafashe amashusho y’ayo bungirijwe na Saleh Ruzindana, hari kandi Valens Habarugira, Boris Igiraneza, Jean Baptiste Habineza ndetse na Regis Nzeyuwera.

Iyi filime “Vivant les chemins de la Mémoire” yatunganyijwe bigizwemo uruhare n’inzu ikora yitwa Baho Production yashinzwe na Jules Sentore na Valens Kabarari.


Umuhanzi Jules Sentore yagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'iyi filime kugeza ubwo anahimbye indirimbo yifashishijwemo

Valens Kabarari yasobanuye ko yatekereje gukora iyi filime mu rwego rwo kuzuza ibyavuzwe na Mushiki we Judence Kayitesi mu gitabo yise ‘A Broken Life: In Search of Lost Parents and Lost Happiness” cyasohotse mu 2022 

Valens Kabarari ari kumwe na Mushiki we Judence Kayitesi ubwo bari mu Rwanda mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime mbarankuru “Vivant les chemins de la mémoire”


Mu 2022, nibwo Judence Kayitesi yasohoye igitabo cye kigaruka ku rugendo rwe muri Jenoside mbere na nyuma

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NGIRA NKUGIRE' YA JULES SENTORE YIFASHISHIJWE MURI FILIME

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND