RFL
Kigali

Twinjirane mu byaranze tariki 30 Nzeri mu mateka y’Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/09/2024 8:27
0


Tariki 30 Nzeri ni umunsi wa 273 mu igize umwaka, hasigaye iminsi 92 uyu mwaka ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Uyu munsi Kiliziya Gatolika irizihiza Mutagatifu Jérôme.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1399: Henry IV yabaye Umwami w’u Bwongereza.

1860: Gari ya moshi ya mbere igendera ku marayirayi yo mu Bwongereza yatangiye kugenda, yahereye ahitwa Birkenhead muri Merseyside.

1882: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashinzwe uruganda rutanga ingufu z’amashanyarazi agurishwa, uru ruganda rwaje guhabwa izina rya Appleton Edison Light Company ari naryo rwamenyekaniyeho cyane, ibikorwa byarwo byatangiriye ahitwa Fox River.

1895:Madagascar yahindutse igihugu kiri mu bukoloni bw’Abafaransa.

1907: McKinley National Memorial yabaye inzu ndangamurage ya Perezida William McKinley ndetse n’umuryango we, yafunguriwe ahitwa Canton, muri Ohio. Uyu yabaye Perezida wa 25 ku rutonde rw’abayoboye iki gihugu, yishwe mu 1901.

1938: U Bwongereza, u Bufaransa, u Budage n’u Butaliyani byashyize umukono ku masezerano yemerera u Budage kwigarurira agace ka Sudetenland muri Czechoslovakia.

1939: Jeneral Władysław Sikorski yabaye umuyobozi mukuru w’ingabo muri Pologne wa Guverinoma yari mu buhungiro.

1947: Repubulika ya Pakistan na Yemen byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1955: James Deab wamamaye mu gukina filime yakoreye impanuka mu muhanda ari nayo yamubereye imvano yo kwitaba Imana.

1990: Dalai Lama yatashye ku mugaragaro ikirangamateka cyitwa Canadian Tribute to Human Rights muri Canada mu Murwa wa Ottawa.

1991: Perezida Jean-Bertrand Aristide wo muri Haiti yakuwe ku butegetsei n’igisirikare.

1993: Umutingito wibasiye u Buhinde by’umwihariko Akarere ka Marathwada muri Maharashtra, wasize uhitanye ibihumbi by’abantu abandi bava mu byabo.

1999: Habaye impanuka ya kabiri ikomeye mu mateka y’u Buyapani y’uruganda rukora ibijyanye n’ingufu za nuclear rwari Tōkai-mura, mu Majyaruguru y’iki gihugu.

2009: Umutingito ukomeye wibasiye Indonesia mu Gace ka Sumatra, uhitana abantu 1115.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1917: Park Chung-hee, wabaye Perezida wa Koreya y’Amajyepfo.

1986: Christian Zapata, Umunya-Colombia wamamaye aconga ruhago.

2002: Maddie Ziegler, umubyinnyi, umukinnyi wa filime, akaba n’umunyamideli ukomeye muri Amerika.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1897: Mutagatifu Thérèse of Lisieux.

2003: Yusuf Bey wayoboye Itsinda Black Muslim ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2019: Jessye Norman wahoze ari umuhanzikazi w’icyamamare muri Amerika. Yaririmbye mu birori bibiri by’irahira ry’Abaperezida b’iki gihugu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND