RFL
Kigali

Mu Rwanda 6 bamaze guhitanwa n'icyorezo cya Marburg

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/09/2024 18:26
0


Abantu 6 bamaze kwitaba Imana bazize Icyorezo cy'indwara y'umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, mu gihe 20 ari bo bamaze kuyandura mu Gihugu hose.



Nyuma y’uko Minisiteri y'Ubuzima itangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y'umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg, imaze gutangaza ko 6 bitabye Imana, mu gihe abagera kuri 20 ari bo bamaze kuyandura mu Rwanda.

Mu butumwa bwa Minisiteri y'Ubuzima, yagaragaje ko umubare munini w'abayirwaye n'abo yahitanye wiganje mu bakora kwa muganga cyane cyane ahavurirwa indembe.

Kugeza ubu, Minisiteri y'Ubuzima, inzego za Leta n'abandi bafatanyabikorwa bari gukorana bashakisha abahuye n'aba barwayi ndetse n'abahuye n'abitabye Imana.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yahumurije Abanyarwanda, avuga ko badakwiye gukuka umutima kuko bari gukora ibishoboka byose ngo bagitsinde.

Yagize ati: "Mu gihe dukomeje ibikorwa byo gukumira no guhangana n'iyi virusi ya Marburg, namwe hari ibyo tubasaba: Icya mbere ni ukudakuka umutima. 

Ikindi, ni ukubahiriza ingamba zo guhangana n'iki cyorezo cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n'umuntu ufite ibimenyetso bisa n'ibya Marburg, gukaraba intoki hakoreshwa amazi meza n'isabune, ndetse no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka 'Sanitizer' n'ibindi."

Mu bimenyetso by'iyi ndwara harimo umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda.

Iyi virusi yandurira cyane mu gukora ku maraso, amatembabuzi y'uyirwaye, cyangwa gusangira ibikoresho n'imyambaro byakoreshejwe n'uyirwaye.

Wanduye iyi virusi bishobora gufata hagati y'iminsi itatu kugera ku byumweru bitatu utaragaragaza ibimenyetso.  

Virusi ya Marburg ni icyorezo kiri mu cyiciro cy’ibindi bikomeye nka Ebola. Yamenyekanye cyane mu 1967 mu mijyi ya Marburg na Frankfurt mu Budage ndetse no mu mujyi wa Belgrade muri Serbia.

Ibindi byorezo bya Marburg byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye mu bihugu nka Angola, RDC, Kenya, Afurika y’Epfo na Uganda.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye uwagira ibi bimenyetso guhamagara RBC kuri numero 114.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND