RFL
Kigali

#MTNIwacuMuzika: Abahanzi bakoranye umuganda n’abaturage basabwa kwirinda indwara z’ibyorezo- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/09/2024 13:31
0


Abahanzi 7 bitabiriye ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bakoranye umuganda rusange n’abaturage bo mu Karere ka Bugesera, basabwa kwirinda indwara z’ibyorezo birimo nka Mpox na Marburg byamaze kugaragara kuri bamwe mu Rwanda.



Uyu muganda rusange wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, mu gihe aba bahanzi bitegura gutaramira abafana babo n’abakunzi b’umuziki mu gitaramo kiba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Bugesera, mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu muganda wabereye mu Mudugudu wa Mujwiri, Akagari ka Nkanga mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera.

Ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatewe inkunga n’uruganda rwenga ibinyombya bisembuye n’ibidasembuye rwa Bralirwa.

Bigiye kubera mu Karere ka Bugesera, nyuma y’uko mu cyumweru gishize aba bahanzi bari mu karere ka Ngoma ho mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu wahuje abahanzi ndetse n’abaturage, wahariwe kubaka ikibuga cy'umupira w'amaguru Murenge wa Rweru.

Ni umuganda kandi witabiriwe n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi n'abandi.

Nyuma y’uyu muganda, abawitabiriye baganirijwe basabwa kwirinda indwara z'ibyorezo zirimo Mpox, Marburg n'izindi.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye indwara y'umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

Mu bimenyetso by'iyi ndwara harimo umuriro mwinshi, umutwe ukabije, kuruka, kuribwa mu mitsi cyangwa kuribwa mu nda.

Itangazo ryashyizwe hanze rigira riti “Hatangiye igikorwa cyo kumenya abagiye bahura n’abagaragaweho n’iyi virusi, mu gihe abarwayi bakomeje kwitabwaho n’abaganga.”

Minisante ikomeza igira iti “Iyi ndwara ikwirakwizwa no gukora ku maraso n’amatembabuzi y’abantu bayirwaye. Ntabwo ikwirakwizwa binyuze mu mwuka.”

Ni mu gihe, ku wa 17 Kanama 2024, Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu bane ari bo bari bamaze kugaragarwaho ikiza cy'ubushita bw'inkende (mpox). Mu itangazo iyi Minisiteri yasohoye, yavuze ko bose bari baherutse kugirira ingendo hanze y'u Rwanda.

Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yasabye abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ubwandu bw'ubushita bw'inkende, arimo:

-Gukaraba intoki inshuro nyinshi ukoresheje amazi meza n'isabune cyangwa imiti yabugenewe (hand sanitisers);

-Kwirinda gukora ku muntu wagaragaje ibimenyetso by'iyo ndwara nko gusesa ibiheri, kugira umuriro no kubyimba mu nsina z'amatwi, no kwihutira kujya kwa muganga igihe umuntu agize kimwe cyangwa byinshi muri ibyo bimenyetso. 


Abahanzi 7 bitabiriye MTN Iwacu Muzika Festival batanze umusanzu wabo mu kubaka ikibuga cy'umupira mu Murenge wa Rweru


Bruce Melodie uherutse gusohora indirimbo 'Iyo Foto' yakoranye na Bien-Aime yakoresheje imbaraga nyinshi muri uyu muganda rusange


Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba, Pudence Rubingisa yifatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Nkanga muri uyu muganda- Bruce Melodie [uri uburyo]



Abarimo Junior Giti ndetse n'umuhanzi Bruce Melodie bifatanye n'abaturage mu muganda rusange muri Bugesera 


Inzego z'umutekano ndetse n'abayobozi mu ngeri zinyuranye bifatanyije n'abaturage muri uyu muganda










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND