Umuhanzikazi Irahari Uwase Soleil yatangaje ko gukorana n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kina Music, byaturutse ku rugendo shuri iyi ‘Label’ yakoreye ku ishuri rya muzika rya Nyundo aho asanzwe yiga, ubwo bari bagiye guhitamo umuhanzi bazafasha mu muziki, birangira ariwe bahisemo.
Uyu mukobwa atangaje ibi
mu gihe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Nzeri 2024, yasohoye
indirimbo ye ya mbere imuha ikaze muri Kina Music no mu muziki muri rusange.
Ni nyuma y’iminsi micye
yari ishize, Kina Music irarikiye abafana n’abakunzi b’umuziki muri rusange,
umuhanzi mushya bagiye gutangira gukorana, wiyongereye kuri Nel Ngabo na Butera
Knowless.
Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko,
aherutse gusoza amashuri ye yisumbuye, ndetse yahise atangira kwiga ku ishuri
rya muzika rya Nyundo, ubu ageze mu mwanya wa nyuma.
Avuka mu muryango w’abana
bane, ni bucura. Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Zuba Ray yavuze ko yagize
amahirwe yo gukorana na Kina Music, nyuma y’uko ubuyobozi bw’iyi Label busuye
abanyeshuri biga ku Nyundo bashaka umuhanzi wo gukorana nawe.
Ati “Kina Music yashakaga
umuhanzi mushya wo gukorana nawe, icyo gihe rero baje ku ishuri ari naho
twahuriye. Imikoranire itangire kuva ubwo.”
Yavuze ko ari amahirwe
adasanzwe yagize mu buzima bwe, kuko yakuze ashaka gukora umuziki ari mu maboko
meza. Ati “Uko niyumva rero, navuga ko ari amahirwe adasanzwe kuri njye n’umuryango
wanjye. Kina Music ni ‘Label’ nakunze kuva nakumva umuziki, ni abantu bafite
icyo bashaka, rero navuga ko ntuje kuko ndi kumwe nabo.”
Yavuze ko yinjiye mu
muziki, afite intego yo gushyira itafari rye ku muziki we, kandi yiteguye
gufatanya n’abandi muri uru rugendo.
Ati “Ndashaka gushyira itafari ryanjye ku muziki nyarwanda ngafatanya n’abandi kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.”
Uyu mukobwa yavuze ko
yatangiye kwiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo muri Nzeri 2022, ndetse
arateganya gusoza amasomo ye muri uyu mwaka.
Yasobanuye ko indirimbo
ye yise ‘Igisabo’ yashyize hanze, ivuga ku rukundo rw’abantu babiri, aho umwe
ashobora guhumuriza umukunzi we wababajwe mu rukundo amwizeza, ko we
atazamutenguha.
Zuba Ray yatangaje ko
yakoranye na Kina Music binyuze mu rugendo shuri bakoreye ku Nyundo bashaka
umuhanzi wo gufasha
Zuba yavuze ko aje
gushyira itafari rye ku muziki w’u Rwanda, kandi yiteguye gukora ibihangano
byiza
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IGISABO’ YA ZUBA RAY
TANGA IGITECYEREZO