Abahanzi bakomeye muri iki gihe barimo Andy Bumuntu, Ish Kevin ndetse na Nel Ngabo batangajwe mu bahanzi 16 bazaririmba mu iserukiramuco “Twaje Fest” ryitiriwe Album ‘Twaje” ya Burabyo Yvan Buravan wamamaye nka Buravan.
Aba bahanzi bazahurira muri iri serukiuramuco rizarangwa n’ibikorwa binyuranye, birimo gupima kanseri y’impindura, ibitaramo by’abahanzi, ibiganiro n’ibindi.
Rizaba ku wa 26 Ukwakira 2024 kuri BK Arena ku nshuro yaryo ya mbere, ndetse ibihumbi by’abantu bifashishije imbuga nkoranyambaga bamaze igihe bagaragaza ko biteguye kuryitabira.
Iri serukiramuco rigiye
kuba mu rwego rwo gushyira mu bikorwa inzozi Yvan Buravan yari afite akiri ku Isi yo gukora
ibikorwa nk’ibi bihuza abahanzi, agamije gusigasira umuco.
Binyuze muri Foundation
YB iri gutegura iri serukiramuco, bagaragaje ko mu bahanzi bazaririmba muri iri
serukiramuco harimo Jules Sentore, Andy Bumuntu, Ish Kevin, umuhanzikazi Boukuru
uherutse gushyira ku isoko Album nshya, Alyn Sano ugezweho muri iki gihe
binyuze mu ndirimbo ‘Head’ ndetse na Nel Ngabo.
Aba batangajwe mu gihe
hategerejwe abandi bahanzi 10 bagomba kuzaririmba muri iri rushanwa,
rizanarangwa n’ibikorwa byo kumurika ibihangano by’ubugeni Buravan yagiye
akora.
Buri muhanzi yafashwe
amashusho, atumira abantu kutazacikwa n’iri serukiramuco, ndetse buri wese
yumvikanishije ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bakunzi be.
Abazitabira iri
serukiramuco bazapimwa kanseri y’impindura yibasiye umubare munini ku Isi,
ndetse niyo yatwaye ubuzima bwa Buravan. Umuryango we ugaragaza ko wiyemeje
gushyira imbaraga mu gukangurira abantu kwipimisha iyi ndwara, kugira ngo buri
wese amenye uko ahagaze.
Mu bihe bitandukanye,
Buravan yagiye agaragaza ko ari umuhanzi wari ugamije guteza imbere umuco
n’injyana ya gakondo, ndetse binumvikana kuri Album ye ‘Twaje’.
Yagiye agaragara kenshi yambaye imyambaro yihariye ijyanye na gakondo, inigi mu ijosi yabaga yahanze. Ushingiye ku myiteguro y’iri serukiramuco, bigaragara ko abaritegura, banatekereje uburyo bazamurika ibihangano uyu muhanzi yasize, ku buryo buri wese ashobora kwigurira.
Ubwo Ruti Joel yakoraga
igitaramo cyo kumurika Album ye ‘Musomandera’ mu Ukuboza 2023, yanagaragaje
amashusho y’indirimbo ‘VIP’ Buravan yakoranye na Ish Kevin yari imaze igihe
muri studio.
Hari abatekereza ko mu
gitaramo cy’iri serukiramuco, hashobora kuzamurikwa zimwe mu ndirimbo, Buravan
yasize muri studio zitararangira, icyo gihe zikazashyirwa hanze.
Ku wa 4 Ukuboza 2022,
nibwo YB Foundation yaramuritswe ku mugaragaro mu rwego rwo guha icyubahiro
Buravan ndetse no gukomeza ibikorwa yakoze akiraho.
Hari ibikorwa byinshi
biteganyijwe muri YB Foundation harimo Twande; Gahunda z'umuco Buravan
yatangije mu 2021 ndetse na gahunda zireba ubuzima, bizafasha guhangana
n'umuvuduko w'indwara ya Cancer mu Rwanda.
Uyu muryango ufite
inshingano zo gushyira ikiragano gishya aheza. Ibigwi by'inshingano, gukorera
mu Mucyo ndetse no kugira ubushobozi bwo gutsinda no gukora itandukaniro.’’
Ni umushinga Buravan yari
yaratangije ndetse uri no mu yahembwe na ‘Imbuto Foundation’, binyuze muri
Minisiteri y’Urubyiruko.
Yvan Buravan yitabye
Imana ku wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde, aho yari yaragiye
kwivuriza kanseri.
Umuhanzikazi Alyn Sano
yemeje kuzitabira iserukiramuco ‘Twaje Fest’
Umuraperi Ish Kevin
yagaragaje ko yiteguye kuzasusurutsa abazitabira iri serukiramuco
Umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore wabanye igihe kinini na Buravan
Andy Bumuntu azaririmba
mu iserukiramuco ryitiriwe Album ya Buravan
Umuhanzikazi Boukuru
uherutse gushyira ku isoko Album ye nshya
Nel Ngabo wo muri Kina
Music agiye kongera kugaragara mu bitaramo nyuma y’igihe
Kwinjira muri iri serukiramuco byashyizwe ku mafaranga ibihumbi 5 Frw, n'ibihumbi 30 mu myanya ya VVIP
TANGA IGITECYEREZO