RFL
Kigali

RPL: Mukura VS yandagajwe na Gorilla FC, Gasogi United yongera gutsikira

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/09/2024 18:42
0


Ubwo hatangiraga imikino y'umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25, Gorilla FC yatsinze Mukura VS naho Gasogi United igwa miswi na Bugesera.



Gorilla FC yari yakiriye Mukura VS mu mukino w'umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25.

Abakinnyi Gorilla FC yabanje mu kibuga ni Muhawenayo God, Rutanga Eric, Mussa Omar, Ruhumuriza Patrick, Uwimana Kevin, Murdah Victor, Nduwimana Kevin, Nishimwe Blaise, Kalenzo Alex, Irakoze Darcy na Cedric Mavugo.

Ku ruhande rwa Mukura VS, abakinnyi babanje mu kibuga ni Nikolas Sebwato, Ishimwe Abdul, Rushema Chris, Hakizimana Zubel, Abdul Jalilu, Ntarindwa Aimable, Niyonizeye Freda, Jordan Dibimba, Irumva Justin, Hende Sunzu Bonheur na Mensah Roateng.

Ni umukino Gorilla FC yaje yakaniye ku buryo budasanzwe abakinnyi bayo batakana umutima wo gushaka igitego. Ku munota wa 10 gusa, Gorilla FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Kalenzo Alex.

Gutsindwa igitego kwa Mukura VS, byatumye yatakana imbaraga zidasanzwe gusa igice cya mbere kirangira Gorilla igifite igitego kimwe ku busa bwa Mukura VS.

Mu gice cya  kabiri Mukura yatangiye yotsa igitutu mu izamu rya Gorilla, nuko ku munota wa 52 Mensah Boateng ayitsindira igitego cyo kwishyura.

Igitego cya Mensah Boateng cyabaye nk'igikora mu jisho rya Gorilla, kuko yahise yatakana imbaraga nyinshi maze ku munota wa 70 itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ntwari Evode, ku wa 76 itsinda igitego cya gatatu cya Bobo Camara.

Ibitego bitatu bya Gorilla kuri kimwe cya Mukura VS ni na byo byasoje umukino nuko Gorilla FC igira amanota 10 iyanganya na Police FC.

Mu wundi mukino wabereye mu Karere ka Bugesera, Bugesera FC yaguye miswi na Gasogi United Ubusa ku busa, benshi batangira kwibaza ku mashagaga Gasogi yatangiranye, none mu manota atandatu ikaba imaze gusaruramo rimwe gusa.

Ubu Police ni iya mbere n'amanota 10, Gorilla FC ni iya kabiri n'amanota 10, Gasogi United ni iya Gatatu n'amanota 8, Rutsiro ni iya kane n'amanota 7, AS Kigali na Mukura nazo zifite amanota 7. 


Gorilla FC yatsinze Mukura VS ibitego bitatu kuri kimwe 


Gasogi United yaguye miswi na Bugesera FC Ubusa ku busa 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND