RFL
Kigali

Turi guhatanira kuba ku isonga - Abbas Mukama ku mwanya wa 4 u Rwanda ruriho muri Africa mu kurwanya ruswa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:21/09/2024 12:08
0


Urwego rw'Umuvunyi rwahuguye abagize komite yo kurwanya ruswa mu bigo bya Leta, mu bigo sivile, mu bigo by'abikorera mu rwego rwo kurandurana ruswa n'imizi yayo.



Kuwa 20 Nzeri 2024, ku biro bikuru by'Urwego rw'Umuvunyi habaye amahugurwa ya komite nshya ishinzwe kurwanya ruswa mu nzego zitandukanye haba mu bigo sivile, imiryango ya Leta ndetse n'abikorera.

Ni amahugurwa yateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi akaba yaranzwe no gusobanura ibyaha bitari bizwi cyane bigize ruswa abantu bajyaga bakora batazi ko ari ibya ruswa ndetse na bamwe mu baka ruswa bakikingira muri uwo mutaka w'ibyo byaha bakabonamo icyuho cya ruswa.

Urwego rw'Umuvunyi rwashyizweho mu 2003 rugenwa n'itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 140 rukaba rufite inshingano zo gukumira ruswa n'akarengane, kwigisha abantu indangagaciro zo kwirinda no kurwanya ruswa ndetse no kugira inama guverinoma mu buryo bwo kwirinda no kurwanya ruswa.

Kugira ngo buri wese amenye ruswa icyo ari cyo, Ruswa ni ikintu icyo ari cyo cyose wakora kinyuranyije n'ububasha wahawe ukagikora mu nyungu zawe cyangwa se mu nyungu za mugenzi wawe. Ruswa kandi ishobora kuba igikorwa icyo ari cyo cyose cy'imiryango ya Leta, imiryango yigenga, bigakorwa hagamijwe kwakira indonke mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Bimwe mu bikorwa bigize ibyaha cyangwa se ubwoko bw'ibyaha bya ruswa, harimo;

  1. Kwakira no gutanga indonge inyuranyije n’amategeko.  
  2. Ishimisha mubiri rishingiye ku gitsina 
  3. Ikimenyane
  4. Ikoreshagitinyiro 
  5. Kudasobanuro inkomoko y’umutungo (illicit enrichment) 
  6. Kunyereza umutungo 
  7. Gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.
  8. Gusonera bitemewe n’amategeko.
  9. Gukoresha nabi ububasha wahawe
  10. Kwiga inyungu zinyuranyije n’amategeko.

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yavuze ko aya mahugurwa yakozwe mu rwego rwo kwibutsa ibigo bya leta n'iby'abikorera itegeko rya 2018 risaba buri kigo icyo ari cyo cyose kugira abantu bashinzwe ruswa muri icyo kigo. Aya mahugurwa ni ay'icyiciro cya gatandatu.

Uyu muyobozi yagarutse ku byiza byo kurwanya ruswa ko harimo gukurura abashoramari benshi baza gushora imari zabo mu Rwanda, kugira imiyoborere myiza buri muturage yisangamo ndetse no kwihutisha iterambere ry'Igihugu.

Yagize ati "Utarwanyije ruswa, ntabwo abashoramari bashora imari zabo mu Rwanda, umutekano waba ujegajega, imiyoborere yaba iteye ikibazo kandi Igihugu ntabwo icyo gihe cyaba kikiriho. Murebe aho u Rwanda rwavuye mu myaka 30 itambutse naho u Rwanda rugeze. n'impamvu abantu baza kureba u Rwanda bakabona ko turi igitangaza. Byose ni ubuyobozi bwiza."

Ku bwo kwigisha abaturage kumenya kurwanya ruswa no kumenya agaciro ko gutanga imisoro, ubu igihugu gikoresha byibuze 65% by'imisoro mu ngengo y'imari gikoresha. Ibi byose biva mu kumenya kurwanya ruswa no gukoresha neza umutungo wa Leta.

Komiseri muri komisiyo y'Igihugu y'uburenganzira bwa muntu, Tuyizere Thadee winjiye muri iyi komite yo kurwanya ruswa, yavuze ko ari amahirwe akomeye yagiriwe ku bwo kwitabira aya mahugurwa mbere yo gutangira inshingano ze akaba yiteze kuzubahiriza inshingano ze kubwo ubundi bumenyi yungukiye muri aya mahugurwa.

Bwana Tuyizere Thadee yavuze ko hakiriho ibyuho byinshi bya ruswa ariko icyuho gikomeye cyane muri ibyo byose ni uko hari abantu batari basobanukirwa uburyo ruswa yakwa ndetse n'uburenganzira bwabo bituma bakwa ruswa kandi nabo bakayitanga.

Yagize ati "Icyuho gikomeye ni ukuba abantu batari basobanukirwa ibyo byuho bya ruswa n'uburyo bwo kubyirinda. Hari ushobora kuba yakwaka ruswa cyangwa yatanga ruswa bitewe n'uko atabisobanukiwe. Icya mbere ni ukubanza gukora ubukangurambaga ku nzego zose."

Nk'uko umuyobozi w'Urwego rw'Umuvunyi yabigarutseho avuga ko kimwe mu bikomeje guteza u Rwanda imbere ari ubuyobozi bwiza bushyize imbere kurwanya ruswa n'akarengane, Ubwo Perezida Kagame yari mu nama yahuje abacamanza bo mu bihugu bivuga ururimi rw'Icyongereza, yabahaye umukoro wo kurwanya ruswa n'imanza zitinda.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Ndabasaba gukoresha uru rubuga mu kuganira ku kibazo gikomeje gukura cya ruswa mu butabera n’imanza zitinda. Ubunyamwuga bw’urwego rw’ubutabera bushingira ku cyizere abaturage barufitemo.”

Kubwo ingamba nyinshi u Rwanda rwashyizeho zo kurwanya ruswa no guhana abagaragayeho icyaha cya ruswa nta mpuhwe, byazamuye u Rwanda mu myanya ya mbere mu bihugu biri ku isonga mu kurwanya ruswa no guca akarengane. 

Muri raporo iheruka, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika y'Iburasirazuba, rukaba ku mwanya wa 4 muri Afurika hose ndetse no ku mwanya wa 49 n'amanota 53%. Kugeza magingo aya, abanyarwanda bishimira uburyo Urwego rw'Umuvunyi rurwanya ruswa n'akarengane ku kigero cya 81%.


Urwego rw'Umuvunyi rwahuguye abagize komite zo kurwanya ruswa mu bigo bitandukanye 

Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yasabye abagize iyi Komite gushyira imbaraga mu kurwanya ruswa no kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND