RFL
Kigali

Hari kuvugutwa umuti urambye w'ikibazo cyo kubura amakuru ku buzima bw'imyororokere

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/09/2024 16:49
0


Urubyiruko rwize Ubuvuzi rwibumbiye mu muryango udaharanira inyungu, CHB [Community Health Boosters], ku bufatanye n'inzego zinyuranye, rugeze kure igikorwa cyo korohereza abakeneye amakuru ku buzima bw’imyororokere n’ubwo mu mutwe.



Kenshi usanga abantu bahura n’ibibazo by’ubuzima ariko ugasanga bigoranye kubona amakuru yizewe, ariko bigizwemo uruhare n'Umuryango CHB, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC] n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana [UNICEF], hari gutegurwa gahunda izajya ifasha buri umwe ubyifuza ku bijyanye no kubona amakuru y'ubuzima bw'imyororokere.

Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko rwize Ubuvuzi, CHB, Anaclet avuga mu myaka yashize banyuze mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye, baganira n’abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere bifashishije imikino ya YaHealth, basanga amakuru y'ubuzima aba yifuzwa cyane ariko bakabura aho kuyakura.

Bahise bagira igitekerezo cyo gushyiraho uburyo bworohereza abantu mu kubona amakuru y'ubuzima bw'imyororokere n'ubwo mu mutwe. Kuri ubu ku bufatanye na RBC na UNICEF, bari kubaka uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bworohereza ababyifuza kubona amakuru.

Mu gikorwa cyahuje abahagarariye RBC na UNICEF, ubuyobozi bwa CHB, abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, harebewe hamwe uko iki gikorwa kizakorwa. Ni igikorwa cyabaye mu minsi ishize, gitangarizwamo ko hari kubakwa urubuga rwitiriwe ya mikino yagiye ihabwa abana mu mashuri atandukanye rwa YaHealth.

Hasobanuwe ko uru rubuga ruzorohereza abantu kubona amakuru y'ubuzima aho umuntu yabasha kurutunga/kurubika muri telefone ye nk'uko agendana Bibiliya ku bakoresha telefone zigezweho. Ariko na none n’abakoresha telefone z’amatushe, bashyiriweho uburyo bw'akanyenyeri buzarusho korohereza abashaka kwiyungura ubumenyi.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe abajyanama b’ubuzima muri RBC, wari uhagarariye iki kigo yagaragaje ko iyi gahunda izarushaho koroshya serivizi z’ubuzima no kwiyungura ubumenyi.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo Clapton Kibonge washimiye RBC na UNICEF, gusa agaragaza ko hakiri ibyo kunozwa muri iyi gahunda ikiri gutunganywa. Ati: ”Biragoye kuri ubu kuba wasaba umuntu ibirebana n’imyirondoro ye, ngo abashe kubiguha yinjira ku rubuga agiye gushakiraho amakuru.”

Yasabye ko mu mirimo iri kunozwa, hagomba gutekerezwa uburyo bworohera umuntu gukoresha iri koranabuhanga atabajijwe byinshi. Ni ingingo yahurijeho na Mutesi Scovia na Uwimana Clarisse [Aveiro] bishimiye ko hanatekerejwe ku badafite murandasi.

Miss Uwimana Jeannette wegukanye ikamba rya Miss Innovation mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022, yasabye ko mu bitekerezwaho muri iyi gahunda nshya hazazirikanwa n'abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona kugira ngo iyi gahunda izagere ku byiciro byose.

Mu bitabiriye iki gikorwa cyo gusogongera umushinga udasanzwe wa YaHealth harimo urubyiruko rukoresha cyane imbuga nkoranyambaga nka Julius Mugabo, Tito Harerimana na Sol Solange.


Miss Uwimana Jeannette yasabye ko hatekerezwa ku bafite ubumuga, hano yari yicaranye Ismael Mwanafunzi


Umuyobozi w'Ishami rishinzwe abajyanama b'ubuzima muri RBC avuga ko iyi gahunda izoroshya ibirebana no kubona amakuru yizewe ku buzima


Clapton Kibonge yavuze ko hakwiye koroshywa biruseho uburyo bwo kubona aya makuru


Umuyobozi w'abanyeshuri bize ubuvuzi bahuriye muri CHB yavuze ko uyu mushinga uzafasha abanyarwanda benshi


Abakoresha imbuga nkoranyambaga bishimiye ubu buryo bwo kubona amakuru ku buzima bw'imyororokere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND