RFL
Kigali

Premier League: Nikolas Jackson yafashije Chelsea kwikura kwa West Ham

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/09/2024 16:55
0


Ubwo Shampiyona y'u Bwongereza English Premier League 2024-25 yakomezaga ku munsi wa Gatanu, Umunya Senegal Nikolas Jackson yafashije Chelsea.



Ni umukino West Ham United yakiriyemo Chelsea kuri London Stadium. Chelsea yari yawukaniye ishaka gutsinda, cyane ko imaze gutsindwa umukino umwe yatsinzwe na Manchester City ku munsi wa mbere wa English Premier League.

Chelsea FC yatangiranye imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa kane, Jadon Sancho watanze umupira watumye Chelsea itsinda igitego cyayihaye amanota atatu mu mukino wabanje, yongeye atanga umupira kwa Nikolas Jackson, nuko atsinda igitego cya mbere.

Chelsea ikimara gutsinda igitego cya mbere, yakinanye imbaraga zidasanzwe nuko ku munota wa 18, Nikolas Jackson wari umeze neza atsindira Chelsea igitego cya kabiri ku mupira yahawe na Moises Caicedo.

Ibitego bibiri bya Nikolas Jackson, nabyo byasoje igice cya mbere, cyarangiye Chelsea ifite ibitego bibiri ku busa bwa West Ham United. 

Mu gice cya kabiri, Chelsea yagarukanye imbaraga zidasanzwe, nuko ku munota wa 47, Nikolas Jackson atanga umupira kwa Cole Palmer, atsindira Chelsea igitego cya gatatu. 

Igitego cya Cole Palmer ni na cyo cyasoje umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Chelsea ku busa bwa West Ham United. Gutsinda uyu mukino, byatumye Chelsea yuzuza amanota 10, izigama ibitego 6. 


Nikolas Jackson na Cole Palmer bafashije Chelsea kwikura kuri London Stadium 


Jadon Sancho akomeje kugaragaza ubudasa muri Chelsea 


Chelsea ikomeje kwitwara neza muri English Premier League 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND