RFL
Kigali

UN yambitse imidali y'ishimwe abapolisi b'u Rwanda 160 bari mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/09/2024 16:00
0


Umuryango w'Abibumbye (UN) wambitse imidali y'ishimwe ry'akazi, abapolisi b'u Rwanda 160 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS). Abapolisi b'u Rwanda 160 bari mu butumwa bambitswe imidali y'ishimwe



Ni imidali ishimangira ubwitange, n'umuhate wabaranze mu gihe cy'umwaka bamaze mu nshingano zo kurindira umutekano abaturage b'abasivili muri icyo gihugu. Aba bapolisi b'u Rwanda bambitswe iyi midali kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024.

Umuhango wo gushyikiriza iri tsinda ry'abapolisi b'u Rwanda (RWAFPU3-6) rikorera mu murwa mukuru, Juba, wayobowe na Christine Fossen ukuriye ishami rya Polisi mu butumwa bwa Loni muri icyo gihugu.

Witabiriwe kandi na Commissioner of Police (CP) Felly Rutagerura Bahizi, ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye, abandi bakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu n'abo mu nzego z'umutekano z'imbere mu gihugu.

Madamu Fossen yabashimiye umuhate na disipuline byabaranze mu kazi ko kurengera abaturage b'abasivili no gufasha Polisi ya Sudani y'Epfo (SSNP) kwiyu baka mu bushobozi.

Yagize ati: "Iyi midali mwambitswe, ni iy'ishimwe ku bwitange bwaranze buri wese muri mwe, ibikorwa byanyu muri rusange bigatanga umusaruro mu kurengera abaturage b'abasivili no gushimangira amahoro n'umutekano muri iki gihugu."

Yabagaragarije ko na nyuma yo gusoza inshingano mu butumwa, imidali bahawe izakomeza kubabera ikimenyetso kibatera imbaraga zo gukomeza gukora neza kurushaho n'ahandi bazaba bakorera.

CP Rutagerura nawe yashimiye abapolisi bahawe imidali, ibikorwa by'indashyikirwa byabaranze mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo.

Itsinda RWAFPU3 rigizwe n'umubare munini w'abapolisikazi, riyoborwa na Senior Superintendent of Police (SSP) Angelique Uwamariya.

SSP Uwamariya yashimiye UNMISS, ku buryo ibaba hafi bigatuma babasha kuzuza neza inshingano zabo. Yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu gucunga umutekano w'abaturage b'abasivili, babikomatanya n'ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza yabo;

Ndetse no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora gutambamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro, ashimira abapolisi ayoboye uko babyitwayemo hatitawe ku mbogamizi bagiye bahura na zo.

Itsinda RWAFPU3-6, muri iki gihe cy'umwaka umwe mu butumwa, ryatanze umusanzu wo guhugura abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y'Epfo mu byerekeranye no kugarura ituze rusange na tekiniki za Polisi zifashishwa mu bikorwa byo gufata no gufunga abacyekwaho ibyaha.


Abapolisi b'u Rwanda 160 bashimiwe na UN ku bwitange n'umuhate wabaranze mu gihe cy'umwaka bamaze mu nshingano zo kurindira umutekano abaturage b'abasivili muri Sudani y'Epfo


Src: RNP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND