Umukobwa w’Umuhinde w’imyaka 18 avuga ko yahohotewe n’Abagabo 64,Polisi ivuga ko umukobwa yaje gusambanywa n’itsinda inshuro Eshatu mu myaka itanu.
Umukobwa w’imyaka 18 wo mu bwoko bw’Abadalit wo muri Leta ya Kerala mu majyepfo y’u Buhinde, yatangaje ko yahohotewe n’abagabo 64 kuva afite imyaka 13. Polisi yataye muri yombi abantu 28 bakekwaho uruhare muri iki kibazo, barimo abaturanyi, abatoza b’imikino ndetse n’inshuti z’umubyeyi w’umukobwa.
Abakekwa bafite imyaka iri hagati ya 17 na 47 kandi bose bari mu maboko ya polisi nk'uko byatangajwe n’abayobozi ba polisi.
Iki kibazo cyamenyekanye ubwo itsinda ry’abajyanama b’imitekerereze basuye urugo rw’uyu mukobwa muri gahunda ya leta, ari na bwo yatangiye gutanga amakuru ku ihohoterwa yakorewe.
Polisi yamaze gufungura amadosiye 18 akubiyemo ibyaha bitandukanye, harimo ibyaha byo guhohotera abana (Posco Act) ndetse n’itegeko rirengera abari mu bwoko bwa Kaste mu Buhinde, rizwi nka “Scheduled Castes and Scheduled Tribes (Prevention of Atrocities) Act”.
Abayobozi batangaje ko ihohoterwa ryatangiye umukobwa afite imyaka 13, ubwo umuturanyi yamusambanyaga ku gahato akanamufata amafoto y’urukozasoni nk'uko bivugwa na BBC. Nyuma, ayo mashusho yarakwirakwijwe, bituma abandi bantu benshi bamuhohotera. Polisi ivuga ko umukobwa yaje gusambanywa n’itsinda inshuro eshatu mu myaka itanu ishize.
Ibi byatinze kumenywa n’umuryango w’umukobwa kugeza igihe abajyanama bamugezeho bakamuganiriza abona kubivuga. Yahawe ubufasha bwo kuvuga ibyahise ndetse ajyanwa ahantu hatekane. Iki kibazo cyateye uburakari mu gihugu hose, gishyira mu majwi ihohoterwa rishingiye ku bwoko n’imiterere y’imibereho y’Abadalit mu Buhinde.
TANGA IGITECYEREZO