Tariki 14 ni umunsi wa 14 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 351 ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi:
1858: Napoleon
III, wabaye Perezida w’u Bufaransa yasimbutse igitero cyari kigamije
kumuhitana.
1907: Muri
Jamaica habaye umutingito ukomeye wibasiye Umujyi wa Kingston usiga uhitanye
abagera ku gihumbi.
1960: Muri
Australia hatangijwe Banki y’ukwizigamira (Reserve Bank of Australia), iyi yari
banki y’igihugu.
1969: Ku
ruganda rwitwa USS Enterprise (CVN-65) habereye impanuka y’iturika ryahitanye
abantu bagera kuri 27.
1998: Indege
itwara imitwaro yo muri Afganistan yakoreye impanuka ku musozi uherereye mu
Majyepfo ya Pakistan ihitana abantu bagera kuri 50.
1999: Uwitwa
Mel Lastman wari Umuyobozi w’Umujyi wa Ontario muri Canada yabaye umuyobozi wa
mbere w’umujyi wiyambaje ubutabazi bw’ibanze abusabye ingabo zagombaga kugoboka
umujyi wari ugeze muri kimwe cya kabiri warengewe n’urubura.
2000: Umuryango
w’Abibumbye wakatiye Abanya-Bosnie bavanze n’Abanya-Croatie igihano cyo
gufungwa kugera ku myaka 25 bazira ubwicanyi bwakozwe mu 1993 bugahitana
Abayisilamu bagera ku ijana biciwe mu gace ka Bosnie.
2004: Ibendera
rya Repubulika ya Georgia rizwi no ku izina rya ‘five cross flag,’ umuntu
agenekereje yakwita urusobe rw’amabendera atanu ryongeye gukoreshwa nyuma
y’imyaka igera kuri 500 ridakoreshwa.
2011: Ben
Ali wahoze ari Umukuru w’Igihugu cya Tunisia, yahungiye muri Saudi Arabia
bitewe n’imyigaragambyo ikomeye yari mu gihugu cye ikorwa n’abaturage.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1950: Jagadguru
Rāmabhadrācārya, Umuyobozi w’Idini Gakondo rya Hindu mu Buhinde.
1982: Léo
Lima, yabaye umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
2007: Vassilis
Photopoulos, umuyobozi w’amafilimi ukomoka mu Bugereki.
2010: Petra
Schürmann, Umudage wigeze kuba nyampinga mu rwego rw’Isi mu 1956.
TANGA IGITECYEREZO