RFL
Kigali

Police FC yaguye miswi na Etincelles mu mukino w'ikirarane

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/09/2024 7:53
0


Police FC yananiwe gutsinda Etincelles FC mu mukino w'umunsi wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda, umukino utarakiniwe igihe kubera ko Police FC yari iri mu mikino Nyafurika.



Umukino wa mbere wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25 Rwanda Premier League, wagombaga guhuza Police FC na Etincelles FC, ntabwo wabereye igihe, kubera ko Police FC yari ihagaratiye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Police ntabwo yarambye muri iyo mikino, kuko yasezerewe itararenga intambwe ya mbere  nyuma yo gukurwamo na CS Constantine yo muri Algeria. 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo Police FC yakinnye na Etincelles FC uwo mukino utarakiniwe igihe, ukinirwa mu Karere ka Rubavu muri Stade umuganda. 

Ni umukino benshi bari biteze ko Police FC iza kubabaza Etincelles FC bitewe n'amazina y'abakinnyi ifite, gusa Etincelles FC yihagazeho, umukino urangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa. 

Kunganya uyu mukino wa Etincelles FC, Police FC yahise igira amanota ane, cyane ko umukino w'umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y'u Rwanda, iyi kipe ya yatsinze Musanze FC. 

Kunganya uyu mukino wa Police FC, Etincelles FC yo yahise yuzuza amanota abiri muri Shampiyona. 

Shampiyona y'u Rwanda 2024-25 mu mupira w'amaguru, irakomeza mu mpera z’iki Cyumweru, aho izakinwa mu matariki ya 20, 21 na 22 Nzeri 2024. Benshi bategerezanyije amatsiko umukino uzahuza Gasogi United na Rayon Sports kuri Stade Amahoro. 

Police FC yananiwe gutsinda Etincelles FC mu mukino w'ikirarane 


Kunganya na Etincelles FC byatumye Police FC benshi bongera kuyibazaho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND