Iyo umwe mu bashakanye afite ikibazo cyo kubura ibitotsi hari ibibazo bikurura mu mibanire ye n’uwo bashakanye ugasanga bibagizeho ingaruka bose.
Dore bimwe mu bibazo bikunze kugaragara hagati y’abashakanye biterwa nuko umwe aryama akabura ibitotsi:
1. Guhorana umubabaro: Iyo umuntu adasinzira neza biragoye ko umubona yishimye buri gihe ahubwo ahanini usanga ahorana umubabaro bigatuma atanezererwa uwo bashakanye.
2. Kuzamura amakimbirane: Iyo abashanye bari mu buriri umwe akaba adafite ibitotsi uzasanga akunda gushotora mugenzi we kandi ahanini bikaza kubyara intonganya kuko uwabuze ibitotsi aba yumva asa n’ufitiye ishyari mugenzi we kuko we ari gusiznira bigakunda.
Ubushakashatsi bwakoze mu mwaka wa 2021 bwagaragaje ko kubura ibitotsi biri mu bituma abashakanye bagirana amakimbirane kuko ahanini iyo umuntu yabuze ibitotsi usanga mu mutwe we haba hazamo intekerezo mbi gusa.
Ikindi gituma bikurura amakimbirane ni uko iyo uwabuze ibitotsi ateruye ikiganiro ubifite we aba adashaka kumwumva bigatuma atangira kumusubiza nabi kuko we aba ashaka gusinzira.
3. Gutangira guha agaciro gake uwo mwashakanye: Ubushakashatsi bwakoze na kaminuza yo muri California bwagaragaje ko iyo umwe mu bashakanye akunda kubura ibitotsi bigorana kuba bakwishimirana no kumva ko umuhaye agaciro. Nyamara burya kwishimira uwo mwashanye (Appreciation) no kumuha agaciro biri mu bituma urukundo rwanyu rukomera.
4. Kugira ingaruka ku bushake bw’imibonano mpuzabitsina: Robert Thayer umwarimu mu by’imitekerereze muri kaminuza ya California yatangaje ko kubura ibitotsi bikurura umunaniro ukabije ari wo utera kugira ubushake buke bw’imibonano mpuzabitsina.
Ni byiza rero ko wakwirinda ikintu cyose gishobora gutera kubura ibitotsi harimo kunywa ikawa nyinshi, gutekereza cyane n’ibindi kuko tubonye ko usibye kuba kubura bitotsi byangiza umuntu ku giti cye binagira ingaruka ku bashaknye muri rusange.
TANGA IGITECYEREZO