Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yatangaje ko ubwo bazaba bakina n'ikipe ya APR FC muri Shampiyona y'u Rwanda icyiciro cya mbere, hagati ya Yvonne Chaka Chaka na Alpha Blondy, umwe muri bo azasusurutsa ibihumbi by'abantu bazaba bateraniye muri Sitade Amahoro.
Yabitangaje mu kiganiro
cyihariye yagiranye na InyaRwanda, cyagarutse ku myiteguro y'umukino ikipe yashinze 'Gasogi
United' izakiramo Rayon Sports, uzabera kuri Sitade Amahoro, ku wa Gatandatu
tariki 21 Nzeri 2024.
Ni umukino udasanzwe,
kuko KNC awufata nk'ugomba kumufasha gukomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona
muri iki gihe. Ati "Nta na rimwe Rayon Sports iravuga ngo itsinze Gasogi ugiye
kubibara byose ukabireba, kandi umukino wacu ntabwo ari umukino wo kujenjeka
iba ari 'Derby' inakaze..."
Yungamo ati
"Turabizi ko ntabwo izaba ari umukino woroshye abantu bagomba no kubyumva [...]
Ndatekereza ko uyu mukino tugomba gutanga ibyo dufite byose ku kigero cya 120
ku 100."
Uyu mugabo washinze Radio/TV1, yumvikanishije ko ikipe ye yiteguye mu buryo bwose, kandi arashaka
gutahana amanota 3 uko byagenda kose. Mu rwego rwo gufata neza abazitabira uyu
mukino, yawuhuje n'ibikorwa by'imyidagaduro, aho Dj Marnaud n'abandi
bazacuranga umuziki mu rwego rwo gususurutsa abantu.
KNC yumvikanishije ko
buri mukino wose azajya yakira ukamuhuza n'amakipe akomeye, azajya awuhuza no
gutumura abahanzi bakomeye, ari nayo mpamvu mu gihe yitegura no kuzakina na APR
FC, yatangiye gutekereza uko yatumira Yvonne Chaka Chaka cyangwa se Alpha
Blondy.
Ati "Ku mukino wacu na APR FC ntekereza ko mu bijyanye n'imyidagaduro hagati ya Yvonne Chaka Chaka na Alpha Blondy, harimo umwe uzaza gutaramira abantu muri Sitade Amahoro."
"Ntabwo Gasogi izongera gukina 'Derby' atari muri mu Amahoro (Sitade) ibyo ntibizongera,
munabimenye ko urwego twaruzamuye abandi mukiri muri ibyo bintu byanyu
mugumeyo."
Yvone Chaka Chaka asanzwe
ari inshuti y'akadasohoka ya KNC, kuko mu 2018 bataramanye mu gitaramo
gikomeye "Legends A Live" KNC yari yateguye cyabereye muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Ni igitaramo kandi
cyaririmbyemo Israel Mbonyi, Bruce Melody, Alyn Sano n’abandi.
Ni cyo gitaramo KNC
yaririmbyemo ashyira akadomo ku rugendo rwe rw'umuziki, kandi yamurikaga Album
ye yise ‘Heart Desire’. Ndetse, mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko
yahagaritse umuziki, ariko ko atekereza gushyira imbaraga mu kwandikira
indirimbo abahanzi banyuranye.
Ibyo
wamenya kuri Yvonne Chaka Chaka
Yvonne Ntombizodwa Chaka
Chaka yavukiye i Dobsonville muri Soweto. Yakuriye mu buzima butoroshye kuko Se
yitabye Imana ubwo yari afite imyaka 11, Nyina Mama yari umworozi. Kandi yafunguye
inzozi ze ubwo yatangiraga kuririmba afite imyaka 19 mu 1984.
Ni umuririmbyi,
umwanditsi w’indirimbo, rwiyemezamirimo, akaba n’umwe mu baharanira
uburenganzira bwa muntu; hejuru y’ibyo ni umwarimu. Benshi bakunze ku mwita
“Umwamikazi wa Afurika”, ni izina yabonye guhera mu 1990 ubwo yakoraga
ibitaramo.
Mu ndirimbo nyinshi
zanyuze benshi hari; "I'm Burning Up", "Thank You Mr Dj",
"I Cry for Freedom", "Motherland" ndetse n’indi yatumye
ahorana ikuzo "Umqombothi" ("African Beer"). Iyi ndirimbo
"Umqombothi" yaririmbye mu muhango wabereye mu Rwanda muri 2004.
Afite ku isoko Album
zirimo nka: I'm Burning Up (1986); Sangoma (1987), Thank You Mr. DJ (1987), I
Cry For Freedom (1988), The Power of Afrika (1996), Back On My Feet (1997),
Bombani (Tiko Rahina) (1997), Princess Of Africa: The Best of Yvonne Chaka
Chaka (1999), Yvonne and Friends (2000), Yvonne and Friends (2001), Kwenzenjani
(2002), Princess of Africa, Vol. 2 (2002), Celebrate Life (2006).
Ibyo
wamenya kuri Alpha Blondy
Seydou Koné wamamaye mu
muziki nka Alpha Blondy ni umuhanzi w’icyatwa muri Côte d'Ivoire.
Yabonye izuba ku wa 01 Mutarama 1953, avukira i Dombokro. Ni umuhanzi wiyeguriye injyana ya Reggae w’umuririmbyi w’umwanditsi w’indirimbo, yagwije ibigwi mu gihe amaze mu muziki. Indirimbo ze yazubakiye kuri Politiki n’ubuzima busanzwe, aziririmba mu ndimi zitandukanye zirimo; Dioula, Igifaransa n’Icyongereza rimwe na rimwe akanakoresha Icyarabu.
Alpha Brondy yakunzwe mu
ndirimbo zitandukanye nka "Guerre Civile", "Jerusalem" ,
“Brigadier Sabari”, "Journalistes en danger" n’izindi. Mu bihe
bitandukanye yagiye agera mu Rwanda mu bitaramo n’ibirori yabaga yatumiwemo nka
Kigali Up Music Festival n’ibindi.
Amaze gushyira hanze
alubumu nka: Jah Glory! (1982), Cocody Rock!!! (1984), Apartheid Is Nazism
(1985), Jérusalem (1986), Revolution (1987), The Prophets (1989), S.O.S Guerre
Tribale (1991) n’izindi.
KNC yatangaje ko ateganya
gutumira Yvonne Chaka Chaka cyangwa se Alpha Blondy ubwo bazaba bakiriye APR FC
ku mukino uzabera kuri Sitade Amahoro
Yvonne Chaka Chaka yabaye
umuhanzikazi wagwije ibigwi mu muziki wa Afurika, ndetse n'inshuti y'igihe
kirekire ya KNC
Alpha Blondy yagiye
agirira ibihe byiza mu Rwanda, cyane cyane mu maserukiramuco anyuranye yagiye
yitabira
Ku wa 27 Nyakanga 2018,
Yvonne Chaka Chaka yahuriye ku rubyiniro na KNC mu gitaramo cyabereye muri Camp
Kigali
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA KNC
TANGA IGITECYEREZO